Perezida wa Mukura yashimangiye urukundo yakira abakinnyi n’imiryango yabo iwe

Perezida w’ikipe ya Mukura VS Nizeyimana Olivier yakiriye ikipe iwe mu rugo agamije gushimangira urukundo mu muryango wa Mukura, Olivier ariko yahise asaba abakinnyi ko uyu mwaka bagomba gutwara igikombe.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Ukwakira 2016 ni bwo uyu muyobozi yakiriye abakinnyi bose ba Mukura n’imiryango yabo iwe mu rugo. Ari kumwe n’abo bafatanyije kuyobora iyi kipe.

Nizeyimana yavuze ko batinze gutangira ari na yo mpamvu bari gukoresha imbaraga kugirango bongere kugarura ikipe mu bihe byiza batangire shampiyona bameze neza.

Olivier ariko yavuze ko Mukura ari umuryango kandi ugomba kugira urukundo ari na yo mpamvu baje mu rugo iwe ngo basangire banaganire ku ntego z’ikipe.

Ati:”Impamvu nabikoze ni ukugirango dukomeze kugaragaza rwa rukundo tujya tuvuga buri gihe ko Mukura ari umuryango, twagize amahirwe yo kubona abana n’abadamu. Ubungubu ndimo ndanyura ahantu umwana w’umukinnyi akamfata akaguru nkamuterura, siporo buriya ihuza abantu kandi biranshimishije cyane kubona abakinnyi ba Mukura bisanzura iwange.”

Nizeyimana Olivier yasabye abakinnyi gukora cyane muri uyu mwaka w’imikino ugiye gutangira bagamije gutwara kimwe mu bikombe bihatanirwa mu Rwanda.

Ati:”Turagishaka cyane kuko nagiye mbivuga inshuro nyinshi ariko nabongeyeho ko no kuba mu myanya 4 ya mbere bitoroshye, tuzabanza dupiganwe tugerageza kuyibamo ariko nyine tugamije igikombe kandi n’abakinnyi wumvise ko bifitemo ubushake n’imbaraga kandi na kapitene wabo yavuze ko hari ikintu bashobora kugaragaza uyu mwaka.”

Nizeyimana Olivier akoze iki gikorwa nyuma y’uko yari yeguye kubuyobozi bw’iyi kipe ariko nyuma akaza kugaruka abisabwe n’abanyamuryango bayo.

Umwaka ushize Mukura yabaye iya gatatu muri shampiyona ikurikiye APR FC na Rayon Sports na ho mu gikombe cy’Amahoro iviramo muri kimwe cya munani ikuwemo na Gicumbi FC.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo