Perezida wa FIFA yohereje ubutumwa kuri Rayon Sports

7

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi FIFA Gianni Infantino yohereje ubutumwa mu ikipe ya Rayon Sports bwo kuyishimira ko yatwaye igikombe cya shampiyona.

Tariki ya 15/5/2017 nibwo Rayon Sports yatwaye igikombe cya 8 cya shampiyona nyuma yo gutsinda Mukura VS ibitego 2 kuri kimwe.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatangaje ko umuyobozi wa FIFA Gianni Infantino yohereje ubutumwa bwo gushimira ikipe ya Rayon Sports kubera icyo gikombe.

Infantino yagize ati :”Mfashe uyu mwanya ngo nohereza ubutumwa bwo gushimira Rayon Sports ku gikombe cya 8 cya shampiyona yatwaye.”

Yavuze ko gutwara iki gikombe byaturutse ku ngufu nyinshi zakoreshejwe kuri buri ruhande byarebaga.

Ati :”Iki gikombe ni umusaruro wo gukora cyane kuri buri wese. Nshimiye cyane kandi abakinnyi ,abatoza ,abaganga ndetse n’abafana, uyu ni umusaruro mwiza.”

Yavuze ko Rayon Sports yagize uruhare mu gukwirakwiza ubutumwa bwiza biciye muri ruhago.

Ati :”Kuri jyewe n’umuryango wa ruhago ndashaka gushimira Rayon Sports ndetse n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda gukwirakwiza ubutumwa bwiza mu mupira w’amaguru.”

Kugeza ubu Rayon Sports iracyarebana ay’ingwe na FERWAFA kuko yanze kuyiha igikombe ku mukino izakinamo na APR FC nk’uko yo yabyifuzaga.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 7

  1. Yes, Gianni ari mu kuri nanjye si numva uko ferwafa yabyanze ngo turye isi kuri mukeba nawe agire ishyari ryiza muri season itaha, gusa isaha yose turi kdi tuzahora turi champions !

  2. Yes, Gianni ari mu kuri nanjye si numva uko ferwafa yabyanze ngo turye isi kuri mukeba nawe agire ishyari ryiza muri season itaha, gusa isaha yose turi kdi tuzahora turi champions !

  3. Uretse degaule nabambaribe ntawundi utishimira ibyiza byabanyarwanda. nuko nyine mandaye igeze mumarembera!! naho ubundi rwose aratarambiyepe!

  4. Uzashishoze neza usesengure nta marangutima ; uzasanga abantu bose bafana rayon. by umwihariko jye nsanga abanyarwanda bafana andi makipe yo mu Rwanda ari abarayon batashoboye kwakira neza conditions zikomeye land I zigoye rayon sports ijya inyuramo. bose bose bakunda rayon nayo ikabakunda

  5. Uzashishoze neza usesengure nta marangutima ; uzasanga abantu bose bafana rayon. by umwihariko jye nsanga abanyarwanda bafana andi makipe yo mu Rwanda ari abarayon batashoboye kwakira neza conditions zikomeye land I zigoye rayon sports ijya inyuramo. bose bose bakunda rayon nayo ikabakunda

Tanga Igitekerezo