Perezida wa Argentine yasabye Messi kwisubira ku cyemezo aherutse gufata

2

Mauricio Macri Perezida w’igihugu cya Argentine nyuma yo kumva ko Lionel Messi yasezeye mu ikipe y’igihugu, yihutiye kumusaba ko yakomeza gukinira iyi kipe kuko ibyo yita ko byamunaniye we atari ko abibona ko ahubwo yakoze ibyiza kandi akaba akimubonamo imbaraga zo gukorera igihugu byinshi kandi byiza.

Abicishije ku rukuta rwe rwa twitter, Perezida Mauricio Macri yavuze ko iki atari cyo gihe cyiza cya Messi cyo gusezera mu ikipe y’igihugu kuko ngo igihugu cyari kigikeneye gukomeza kubona umukinnyi wa mbere ku rwego rw’isi abaha ibyishimo anabafasha kwegukana ibikombe mu myaka iri mbere, bityo amusaba ko yakongera akabitekerezaho akaba yahindura icyemezo cyo gusezera mu ikipe y’igihugu yari yafashe nyuma yo gutwarwa igikombe cya Copa America na Chile.

Yagize ati”Umukinnyi wanshimishije kurusha abandi mu kipe y’igihugu. Numvaga twakomeza kunezererwa no kubona umukinnyi wa mbere ku rwego rw’isi mu ikipe yacu mu myaka myinshi iri mbere, ntago ari cyo gihe cyo gusezera akwiye kongera akabitekerezaho.

Perezida wa Argentine yakomeje asaba uyu musore kutita ku magambo y’abantu bavuga, ahubwo ko akwiye gutekereza urukundo akunda igihugu cye kuko we nka Perezida yashimishijwe n’umusaruro bakuye mu irushanwa rya Copa America kuko abona baritwaye neza.

Lionel Messi yasezeye mu ikipe y’igihugu nyuma yo kubura amahirwe yo gutwara igikombe cya Copa America batsinzwemo na Chile ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, byongeye yanahushije Penaliti.

Umukuru w’igihugu cya Argentine atangaje ibi nyuma y’aho na Diego Maradona wabiciye bigacika mu ikipe y’igihugu ya Argentine yari yabwiye Lionel Messi ko yakisubiraho ku cyemezo cyo gusezera yafashe kuko ngo gutsindwa ugahita usezera bitagaragaza ubugabo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. messi aracari uwambere kwisi
    ntanuzamukurikira mubigwi
    cr7 ntamunsi numwe azageza portigal nkaho messi yagejeje algentine

Tanga Igitekerezo