Perezida Kagame yasoje irushanwa rya Basket ryaberaga mu Rwanda

Umukuru w’igihugu Paul Kagame yashyikirije igikombe ikipe ya Angola yegukanye irushanwa rya Afurika ry’abatarengeje imyaka 18 ryaberaga mu Rwanda, ikipe y’u Rwanda yarangije iri ku mwanya wa 5.

Angola yatsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya Misiri yari isanzwe ifite iki gikombe amanota 86 kuri 82.

Angola niyo yarangije agace ka mbere iyoboye ku manota 25 kuri 18 itangira iyoboye umukino nk’uko n’ubundi yahabwaga amahirwe.

Agace ka kabiri nako Angola yakomeje kuyobora n’amanota 41 kuri 40, amakipe yakomeje guhangana cyane buri imwe ishaka intsinzi bituma umukino urangira nta kipe ishoboye gutsinda kuko banganyaga amanota 77-77.


Angola niyo yegukanye igikombe

Abasifuzi baje kongeraho iminota 5 y’inyongera maze Angola iza gutsindira igikombe ku manota 86 kuri 82. Mali niyo yegukanye umwanya wa 3 nyuma yo gutsinda Tuniziya amanota 59- 52.

U Rwanda kandi rwatsinze ikipe ya Kongo Kinshasa amanota 77 kuri 73 rwegukana umwanya wa gatanu.


Perezida Kagame niwe wabashyikirije igikombe

Abakinnyi bahembwe:
Mineur mwiza w’irushanwa: Sano Gasana (Rwanda)
Aba Aillier b’irushanwa: Tarek Mahmoud Raafat (Egypt) na Mouhamed Rassil (Tunisia)
Aba Pivot b’irushanwa: Silvio Samuel De Soussa (Angola), na Bruno Afonso Fernandez (Angola)
Uwatsinze amanota menshi 150: Patrick Mwamba Kazumba (DR Congo)
Umukinnyi w’irushanwa, MVP: Silvio Samuel De Soussa

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo