Kwamamaza

Imikino

Perezida Kagame yashimye intsinzi ya Ndayisenga Valens watwaye Tour du Rwanda

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Perezida Kagame yashimye intsinzi ya  Ndayisenga Valens watwaye  Tour du Rwanda

Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame nawe yagaragaje ko yinshimiye intsinzi ya Valens Ndayisenga wegukanye Tour du Rwanda ya 2016.

Abicishije kuri Twitter, Perezida Kagame yashimiye cyane uyu musore utwaye iri rushanwa ku nshuro ya kabiri.

Perezida Kagame yagize ati " Ndagushimiye Valens Ndayisenga watsinze Tour du Rwanda ya 2016 n’abandi bakinnyi bose mwarakoze ndetse n’abanyarwanda mwese mwaje kureba iri siganwa.”

Si ubwa mbere Perezida Kagame agaragaza akanyamuneza k’intsinzi y’abakinnyi b’amagare mu Rwanda kuko kuva mu mwaka wa 2014 ashimira abakinnyi b’u Rwanda gutwara iri rushanwa.


Perezida Kagame ubwo yakiraga abakinnyi b’u Rwanda bari bamaze gutwara Tour du Rwanda muri 2014.

Mu mwaka wa 2014 ubwo Ndayisenga Valens yaryekukanaga bwa mbere ari nawe munyarwanda wari uritwaye bwa mbere kuva ryaba mpuzamahanga, Perezida Kagame yahise abakira arabashimira by’umwihariko ndetse anabaha impano y’amagare meza yanabafashije kwisubiza iri rushanwa umwaka wakurikiyeho wa 2015 ubwo ryatwarwaga na Nsengimana Jean Bosco.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza