Peace Cup: Imikino ya 1/8 irakomeza, Masudi ahura n’ikipe azi ko igora Rayon Sports

Kuri uyu wa gatatu tariki 22 Kamena 2016, amakipe arakomeza guhatanira igikombe cy’amahoro, aho Rayon Sports iri bukine na FC Marines isanzwe inayigora mu mikino izihuza.

Imikino yose iraba uyu munsi, aho iri bubere ku bibuga bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali uretse imikino ibiri iza kubera mu ntara.

Umwe mu mikino ikomeye uraza guhuza ikipe ya Police FC ifite iki gikombe ndetse n’ikipe y’Amagaju, umukino uri bubere mu Karere ka Muhanga kuri sitade y’aka Karere.

Ikipe ya APR FC yo iraba yisobanura n’ikipe ya Bugesera FC. Iyi ya Bugesera ikiri mu cyiciro cya kabiri yigeze gutungura mukeba wa APR FC, Rayon Sports iyisezerera mu gikombe cy’Amahoro.

Undi mukino na wo ufatwa nk’ukomeye, uraza guhuza ikipe ya Rayon Sports na FC Marines. Ikipe ya FC Marines ni imwe mu makipe asanzwe agora cyane ikipe ya Rayon Sports kandi ngo n’umutoza Masudi Djuma arabizi nk’uko abitangaza.

Ati:”Ndabizi ko ari ikipe yitwa Marines cyangwa Muhanga zikunda kugora Rayon Sports, ariko nta kundi tugomba gukora tugatsinda. Turabizi ko ari umukino uzaba ukomeye tugomba kuwukinana imbaraga.”

Kiyovu Sports na yo irakira ikipe ya Sunrise bakinire kuri sitade ya Kicukiro saa saba mbere y’umukino uza guhuza APR FC na Bugesera FC.

Imikino yose uko iza kuba n’aho ibera.

Police Fc vs Amagaju Fc (Kamena, 15:30)
Rayon Sports vs Marines Fc (Stade de Kigali, 15:30)
Isonga Fc vs AS Muhanga (Mumena, 15:30)
APR Fc vs Bugesera Fc (Stade de Kicukiro, 15:30)
SC Kiyovu vs Sunrise Fc (Stade de Kicukiro, 13:00)
Espoir Fc vs La Jeunesse Fc (Stade de Muhanga, 13:00)
Gicumbi Fc vs Mukura VS (Ferwafa, 15:30)
Enticelles Fc vs AS Kigali (Stade de Muhanga, 15:30)

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo