Kwamamaza

Imikino

Peace Cup: Rayon Sports na APR FC zinaniwe kwigaranzura amakipe yazinaniye muri shampiyona

Yanditswe

kuya

na

Canisius Kagabo
Peace Cup: Rayon Sports na APR FC zinaniwe kwigaranzura amakipe yazinaniye muri shampiyona

Irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro ryakomezaga kuri uyu kabiri tariki ya 28 Kamena 2016 hakinwa imikino ibanza ya 1/2, aho ikipe ya AS Kigali yakomeje guhagama Rayon Sports uyu mwaka banganya, ari na ko Espoir FC na yo ikomeza gukorera amateka kuri APR FC.

Iyi mikino yose yabereye rimwe, AS Kigali yaguye miswi na Rayon Sports igitego 1-1, ku rundi ruhande Espoir na yo inganya na APR FC ubusa ku busa.

Ikipe ya Rayon Sports yagiye gukina uyu mukino ibizi neza ko utari buyorohere kuko mu mikino yose bahuye uyu mwaka ikipe ya Rayon Sports itigeze ibasha gukura amanota 3 kuri AS Kigali, kuko yabatsinze umwe undi bakawunganya.

Muri uyu mukino wabereye ku kibuga cya Kigali (Stade Regional Nyamirambo), mu gice cya mbere ikipe ya Rayon Sports yarushije AS Kigali maze hakiri kare Kwizera Pierrot abonera ikipe ye igitego cya 1.

Abakinnyi ba Rayon Sports bakomeje gusatira ariko bagahusha ibitego byari byabazwe byatumye amakipe yombi ajya kuruhuka ari 1-0.

Igice cya kabiri cyatangiye n’ubundi ikipe ya Rayon Sports irusha AS Kigali ariko ikibazo gikomeza kuba kimwe cyo kutabasha kureba mu izamu maze ku munota wa 70, AS Kigali ikora impinduka yinjizamo rutahizamu wa bo Onesme Twizeyimana wahinduye umukino ku buryo bugaragara maze umukino ujya kurangira atsindira AS Kigali igitego cyo kwishyura maze umukino urangira ari 1-1.

Ku rundi ruhande ikipe ya Espoir yari yakiriye ikipe APR FC I Rusizi, aho iyi kipe yari ifite amateka meza kuri APR FC kuko no muri shampiyona y’uyu mwaka ikipe ya APR FC yatsinzwe na Espoir umukino wa shampiyona wo kwishyura.

Ni umukino wagoye ikipe ya APR FC n’ubwo yacishagamo igasitira izamu ariko ntibigire icyo bitanga. Gusa na Espoir ntiyari yicaye kuko nayo yacishagamo igasatira ariko kurangiriza mu izamu bikanga maze umukino urangira amakipe yombi nta yirebye mu izamu ry’indi.

Mu myaka itatu ishize kugeza ubu ikipe ya APR FC na Espoir zimaze gukina imikino 7 aho APR FC yatsinzemo imikino 3, banganya 2 naho Espoir itsinda imikino ibiri.

Biteganyijwe imikino ya 1/2 yo kwishyura y’igikombe cy’amahoro izaba kuri uyu wa gatanu tariki ya 1 Nyakanga 2016 ubwo hazahita hamenyekana amakipe azahurira ku mukino wa nyuma uzaba tariki ya 4 Nyakanga 2016.


Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi


Abakinnyi ba Rayon Sports bari bazonze aba AS Kigali


Kwizera Pierrot niwe waboneye Rayon Sports igitego


Pierrot na bagenzi be bishimira igitego bari bamaze gutsinda


Abafana ba Rayon Sports bayobowe na Rwarutabura bari babukereye


Abana ba AS Kigali bari mbarwa

Amafoto: Alexis Musabirema

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza