Peace Cup: APR irisobanura na Espoir, Pierrot we yahumurije abafana be ku mukino w’uyu munsi

1

Imikino y’igikombe cy’Amahoro irakomeza kuri uyu wa gatanu haba imikino yo kwishyura muri kimwe cya kabiri, APR FC irakira Espoir kuri sitade ya Kigali na ho ikipe ya Rayon Sports yakire AS Kigali aya makipe yombi ni yo yishakamo abiri agomba guhurira ku mukino wa nyuma tariki ya Nyakanga.

Umukino ubanza ikipe ya APR FC yari yasuye Espoir banganyiriza i Rusizi ubusa ku busa, APR FC yitezweho gutsinda uyu mukino ikagera ku mukino wa nyuma w’iki gikombe cy’Amahoro kinafite byinshi gisobanura kuri yo kuko ari ikipe y’ingabo zaharanire aya mahoro

Espoir ariko nanone ni ikipe ikunze kugora cyane ikipe ya APR FC ndetse umukino uzihuza rimwe na rimwe ukurikirwa n’ibintu bitari byiza kuri APR FC . Ubwo baheruka guhura muri shampiyona, umukino wararangiye APR FC ihita ihagarika abakinnyi bayo 4 na ho uwari mu mukino wari wabanje muri shampiyona ya 2014-2015, APR yashinjwe guteza imvuru bituma abatoza n’abakinnyi bayo bahanwa.

Uyu mukino urabera kuri sitade ya Kigali saa cyenda n’igice, undi mukino uza kuba kuri uyu munsi urahuza ikipe ya Rayon Sports na AS Kigali aya makipe yombi na yo umukino wa mbere yanganyije igitego kimwe kuri kimwe.

Umutoza Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali yabwiye itangazamakuru ko ikipe ya Rayon Sports n’ubwo ifite ubusatirizi bukomeye ariko we bumworohera kuko azi uko abutegura neza ntibumwinjize igitego. Mu mikino ibiri aya makipe yombi yakinnye muri shampiyona nta n’umwe Rayon Sports yigeze itsinda AS Kigali.

Umutoza wa Rayon Sports Masudi Djuma yakomeje gushimangira ko igikombe cy’Amahoro bagomba kugitwara kuko ntayandi mahitamo bafite, yavuze ko umukino w’uyu munsi ari yo finali ya nyuma kandi ko bagomba kuwutegura mu buryo bwihariye

Umukinnyi wo hagati Kwizera Pierro wari watsindiye igitego iyi kipe yabonye mu mukino ubanza akaza no kuwuvunikiramo bikomeye, yahumurije abafana be ababwira ko nyuma yo kuvunika agata ubwenge ubu ameze neza.

Ati:”Ndashaka kubwira abafana banjye ko nyuma yo kuvunikira mu kibuga nkanatakaza ubwenge ubu meze neza ndi kumwe n’abandi turategura umukino wo kuri uyu wa gatanu na AS Kigali”

Umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uteganyijwe kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Nyakaga umunsi u Rwanda rwizihiza isabukuru yo kwibohora ari na bwo Leta yemeza ko ari wo munsi u Rwanda rwaboneyeho amahoro ku banyagihugu bose.

Alexis MUSABIREMA

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo