Kwamamaza

Imikino

Peace Cup 1/4: Police FC vs Rayon Sports 11 bashobora kubanzamo ku mpande zombi

Yanditswe

kuya

na

Editor
Peace Cup 1/4: Police FC vs Rayon Sports 11 bashobora kubanzamo ku mpande zombi

Imikino y’igikombe cy’Amahoro igeze muri 1/4, kuri iki cyumweru hateganyijwe imikino ibanza ya 1/4 aho Police yakira Rayon Sports na ho Marines ikakira Espoir.

Umukino wavugishije abantu amagambo menshi ni uwo Rayon Sports igomba gusuramo Police FC ku kibuga cya Kicukiro.

Ahanini uyu mukino urakomezwa n’uko ikipe ya Rayon Sports yarangije ku mwanya wa mbere muri shampiyona Police ikaza iyikurikiye, ikindi ni amakipe asa natangiye kwangana bitewe n’uko bivugwa ko hari abaknnnyi bamwe ba Rayon Sports bashobora kuyisohokamo bakerekeza muri Police FC.

Ikindi kinakomeye ni uko n’ubwo ikipe ya Police yarangirije ku mwanya wa kabiri ntibivuze ko ariyo izasohokera u Rwanda mu mikino nyafurika, igihe igikombe cy’Amahoro cyatwarwa n’indi kipe itari Rayon Sports cyangwa Police FC bivuze ko na Police yasigara ku rugo, igomba gukora iyo bwabaga maze ikareba ko yakitwarira igahita yizera gusohokera u Rwanda.

Urebye ku mpade zombi abakinnyi hafi ya bose barahari dukurikije uko bakoze imyitozo.

Dore 11 bashobora kubanzamo ku mpande zombi

Police FC: Nzarora Marcel (GK), Mpozembizi Mohammed, Muvandimwe JMV, Habimana Hussein, Twagizimana Fabrice(C), Nizeyimana Mirafa, Eric Ngendahimana, Mico Justin, Imurora Japhet , Biramahire Abeddy, Usengimana Danny.

Rayon Spirts: Ndayishimiye Eric(GK & CK), Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, Eric Irambona, Munezero Fiston, Niyonzima Olivier Sefu, Kwizera Pierrot, Manishimwe Djabel, Nahimana Shassir, Nshuti Dominique Savio na Tediane Kone.

Indi mikino ibanza ya 1/4 iteganyijwe ku munsi w’ejo APR FC yerekeza i Nyamata gusura Bugesera naho AS Kigali ikajya gusura Amagaju.

Imikino yo kwishyura iteganyijwe tariki ya 21 na 22 uku kwezi.

Canisius KAGABO

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza