Peace Cup: APR irasubira aho iherutse gutsindirwa, Rayon Sport ikine n’ikipe itigeze itsinda uyu mwaka

2

Kuri uyu wa kabiri imikino ya mbere ya ½ mu gikombe cy’Amahoro iratangira, ikipe ya APR FC yerekeza I Rusizi gukina na Espoir iheruka kuyitsinda naho ikipe ya Rayon Sports ihatane n’ikipe ya AS Kigali imwe mu makipe abiri Rayon Sports itigeze itsinda umukino n’umwe muri iyi shampiyona.

Iyi mikino yose iratangira saa cyenda n’igice APR FC isura Espoir aho bakinira kuri sitade ya Rusizi(Kamarampaka). Ikipe ya Espoir ni yo kipe iherutse gutsinda APR FC mu mukino wa shampiyona wo kwishyura, umukino APR FC yatsinzwemo igitego 1-0.

Uyu mukino kandi ni umwe mu yo APR FC itazibagirwa kuko warangiye igashinja bamwe mu bakinnyi bayo kwitwara nabi igahita inabahana. Ibi kandi byaje bikurikira ibyari byayibayeho umwaka ushize ubwo nabwo yatsindwaga na Espoir abatoza n’abakinnyi bayo bagateza imvururu bakaza no guhabwa ibihano.

APR FC irasabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo yongere icyizere cyo kugera ku mukino wanyuma w’iki gikombe cy’Amahoro. Espoir na yo irasabwa gutsindira mu rugo kugira ngo izaze mu mukino wo kwishyura I Kigali ifite impamba ihagije yayifasha gukomeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro.

Undi mukino wa ½ urahuza ikipe ya Rayon Sports na AS Kigali, aho bari bukinire kuri sitade ya Kigali I Nyamirambo. Uyu ni umukino ukomeye kuko ikipe ya AS Kigali ari imwe mu makipe abiri Rayon Sports itigeze itsinda muri iyi shampiyona y’uyu mwaka kuko umukino wa mbere wabahuje ikipe ya AS Kigali yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1 naho uwo kwishyura ikipe zombi zinganya igitego 1-1

Aya makipe yombi ari mu yahabwaga amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona ariko ubu amahirwe yagiye ayoyoka kuri AS Kigali ndetse na Rayon Sports amahirwe yayo yo kwegukana shampiyona asa naho ari make.

Aya makipe yombi arasabwa kwitwara neza kugira ngo arebe ko yatwara igikombe cy’Amahoro bitewe n’uko ari ho honyine asigaranye amahirwe yo kuba yakegukana igikombe icyo ari cyo cyose uyu mwaka.

Imikino yo kwishyura iteganyijwe kuri wa gatanu tariki ya 1/7/2016 mbere y’uko umukino wa nyuma uba tariki ya 4/7/2016.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. Ntamufana wumunyabwoba twentidutewe ubwoba na niyokipe yirusizi kandi nareyon ntituyitinya twagakwiye kongeraguhurira kuri final tukiyishyurira APR.C final oye oye oye oye oyeeeee!!!!!!!

  2. Andika Igitekerezo Hano espoir uyumunsi turayibatiza munezero ahubwo rayon niyo inteye ubwoba kuko sishaka guhura nayo kumukino wanyuma ibyo yankoreye nubu ntibiramva mumutwe

Tanga Igitekerezo