Olivier Karekezi yahaye ubutumwa bukomeye Minisitiri Uwacu wakemanze ubushobozi abatoza b’abanyarwanda

11

Nta munsi urahira Minisitiri w’umuco na siporo Uwacu Julienne atangarije abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu ko nta munyarwanda ufite ubushobozi bwo gutoza ikipe y’igihugu Amavubi, ibintu atemeranyijeho n’uwahoze ari kapeteni w’ikipe y’igihugu Olivier Karekezi uvuga ko uwo munyamahanga nta cyo yakoze kurusha abanyarwanda ahubwo ko ari we udafite ubushobozi.

Ubwo kuri uyu wa kabiri tariki 14 Kamena 2016, Minisitiri yari yagiye gusobanurira Abadepite bagize iyi Komisiyo iby’imikoreshereze y’ingengo y’imari bahawe umwaka ushize, n’uko bazakore iyo bagenewe mu mwaka mushya w’imari 2016/17, Abadepite batandukanye bibajije impamvu amakipe y’igihugu amwe cyane umupira w’amaguru akomeza kuzana abatoza b’abanyamahanga bahenda igihugu kandi bikagaragara ko nta musaruro batanga.

Nkuko Umuseke wabitabgaje, ngo Minisitiri Uwacu yabwiye abadepite ko mu mikino imwe batangiye gukoresha abatoza b’abanyarwanda. Ariko mu yindi mikino (harimo umupira w’amaguru) ngo abatoza b’abanyarwanda nta bushobozi bafite bwo kuba batoza igihugu.

Yagize ati: “Kuba amakipe yacu adatanga umusaruro uko byagombye ni byo. Kandi kuba twarafashe umwanzuro wo guteza imbere siporo dushingiye ku banyarwanda (nabyo) nibyo, kandi tuzi ko umukinnyi adashobora gutera imbere adafite umutoza. Gusa kugera ubu, abatoza dufite, bari ku rwego rwo gutoza ama clubs, ayo mu kiciro cya mbere cyangwa icya kabiri. Kandi nk’uko mwabivuze, twatekereje no ku batoza bacu kuko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka harimo amafaranga azafasha kuzamura ubushobozi bwabo. Ariko nanone ntitwakwirengagiza ko hari urwego ubu batarageraho.”

Gusa Olivier Karekezi abicishije ku rukuta rwe rwa Facebook yageneye Minisitiri Uwacu Julienne ubutumwa avuga ko igihe cyose Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ahora asaba abanyarwanda kwigirira icyizere no kwihesha agaciro mu byo bakora byose, bityo ngo kuba Minisitiri Uwacu yaravuze ko nta munyarwanda ufite ubushobozi bwo gutoza ikipe y’igihugu atari byo bitewe n’uko ngo n’uwo munyamahanga bakigiriye nta cyo yamariye ikipe y’igihugu.

Yagize ati”Nyakubahwa Minisitiri Uwacu Julienne, mu byubahiro byanyu igihe cyose gishiboka Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ahora adusaba kwigirira icyizere mu byo dukora byose! Tukageragaza kwihwesha agaciro mu byo dukora byose! Numvishe muvuga y’uko nta munyarwanda ufite ubuhobozi bwo gutoza ikipe y’igihugu, nyamara uwo wakigiriye ukamusinyisha imyaka 2 kuri miliyoni 200 n’andi arenga, nta na CECAFA arakuzanira ndumva ari we udafite ubushobozi.”

Mu butumwa bwe Olivier Karekezi yakomeje asaba Minisitiri Uwacu Julienne ko ayo mafaranga y’umurengera atangwa ku mutoza w’umunyamahanga yakwishyurirwa abanyarwanda bakajya kwiga gutoza hanyuma mu minsi iri mbere u Rwanda rukaba nk’ibindi bihugu bitozwa n’abene gihigu.

Yagize ati”Nagira ngo mbisabire ku gitekerezo cyanjye, aho gutanga izo miliyoni zikagendera ubusa ntiwafasha abatoza b’abanyarwanda badafite ubwo bushobozi bakajya kubwiga noneho ejo tukaba nk’ibindi bihugu biri gutozwa n’abene gihugu?urugero:Senegal, Nigeria…..”

Gusa abantu batandukanye bakunda kwibaza cyane icyo umutoza utoza ikipe y’igihugu ubu yayigejejeho, bitewe n’uko yatsinzwe imikino myinshi kandi n’igihe iyi kipe yatozwaga n’abanyarwanda baratsinzwe kimwe nawe.

Abantu kandi bavuga ko nta kintu gifatika Jonny McKinstry yagejeje k’u Rwanda uretse kurugeza ku mukino wanyuma wa CECAFA 2015, ibintu na Eric Nshimiyimana wayitozaga mu myaka ishize yayigejejeyo muri 2009 ubwo hakinwaga CECAFA yabereye muri Kenya kandi n’ikipe ya Uganda yatsinze Eric Nshimiyimana ku mukino wa nyuma ikaba ari na yo yatsinze Jonny McKinstry, bityo bakemeza ko nta kintu gifatika uyu mutoza w’umunyamahanga arusha abanyarwanda.

Uyu mutoza agera mu Rwanda agahabwa akazi mu 2015, yasanze ikipe y’u Rwanda iri ku mwanya wa 72 ku rutonde rwa FIFA, ariko kuri ubu iyi kipe ikaba igeze ku mwanya wa 103, ibintu we ubwe yitangarije ko yari yiteze uyu mwanya bitewe n’uko ngo iyi kipe nta mikino yakinnye mu kwezi kwa kane ndetse ngo n’uwo yahuyemo na Senegal ngo akaba yarawutsinzwe kuko ari ikipe ikomeye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 11

  1. Nagobyumvikana ukunu umukuru wigihugucyacu yavuga ngoduharanire kwigira kwiyubaka no kwiheshagaciro minisitiri akabihindura? Abanyamahangase nibobazaduhesha agaciro? Atwihanganire nawe yagiriwe icyizere kandinawe mbona nakizima arikudugezaho abatozabacu barashoboye nibagirirwe icyizere nkukonawe wakigiriwe

  2. Nagobyumvikana ukunu umukuru wigihugucyacu yavuga ngoduharanire kwigira kwiyubaka no kwiheshagaciro minisitiri akabihindura? Abanyamahangase nibobazaduhesha agaciro? Atwihanganire nawe yagiriwe icyizere kandinawe mbona nakizima arikudugezaho abatozabacu barashoboye nibagirirwe icyizere nkukonawe wakigiriwe

  3. wowe wiyise Kk wihangane nguseke pe kandi bikomeye! uragira uti Karekezi ashize isoni???gute hubwo wowe niwowe uzishize nti wagakwiye kuvuga utyo Karekezi en plus captaine watugiriye akamaro. Ibyerekeye umutoza byo nkurikije imitegurirwe ya Equipe nta wutayatoza! Nutazi ibyaduhago rwose yabikora! nunze mu rya Karekezi niba abanyarwanda ntabushobozi ministère ikora iki ngo babugire? ko mbona nabo banyamahanga baje batungirizwa nabanyarwanda byibuza babigireho! Mugihe cyose equipe itegurwa habura iminsi 2cg 3 ngo habe competion ntacyo tuzasarura! Ayo mafaranga bata kubanyamahanga numva bakayihaye umunyarwanda,bamuha byibuze 100million then izindi 100 bakazishora mu mikino ya gicuti. nkamagare twogagiza aba yagiye mu myitozo mu budage ubu faransa, none amavubi akorera he camp??? akina umukino wa gicuti nande??? Ese ninde ushobora kubyuka akazana igikombe atabikoreye? intsinzi iraharanirwa naho ibyuko abanyarwanda badashoboye icyo sinkemera navuge ko hubwo ministère ntabushobozi ifite bwo gutegura équipe.

  4. Andika Igitekerezo Hano ariko Karekezi ntakosa yavuze kuki Minisitiri yavuga ngo abanyarwanda ntibashoboye nonese bashobora gute batabahaye ayo mahirwe? Karekezi nemeranya nawe kuko duheruka ibyishimo kera

  5. I think karekeze to some extent is right. Ministry should focus on rwandans and empower them. I believe we can.

  6. Ruhago mu Rwagasabo yaratwibese kuko nta gahunda zihamye zo kuyiteza imbere gusa nanjye mbona imyaka tumaze dutozwa nabanyamahanga nta musaruro turabona uruta uwo abanyarwanda bake bagaragaje gutoza amakuru.

  7. Karekezi yavuzukuri kbs uwo munyamahanga c uri kurwego ruruta urwabanyarwanda yamaziki njyewe nshyigikiye igitekerezo cya karekezi

  8. ibyo karekezi avuga nukuri kuzuye ubu c abatsindiye misiri iwabo nabagande cg nabanyarwanda?mureke kuzana amarangamutima abanyarwanda barashoboye kd bafite ubushake

  9. Ibyo karekezi yakoze ni ugushira isoni kandi ubwo yiyiciye isoko. Hon.ni umuntu utubahukwa. Please mugire discipline.

  10. Ibyo karekezi yakoze ni ugushira isoni kandi ubwo yiyiciye isoko. Hon.ni umuntu utubahukwa. Please mugire discipline.

  11. 1 | 2

Tanga Igitekerezo