Olivier Karekezi yageze mu Rwanda aje gutoza Rayon Sports FC

1

Umunyarwanda Karekezi Olivier yageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu, aho gutangira imirimo mishya yo gutoza ikipe ya Rayon Sports avuye mu gihugu cya Sweden.

Saa 02h00 zuzuye Olivier Karekezi aherekejwe n’umuryango we (Umufasha we n’abana 2) ni bwo yasesekaye ku kibuga cy’indege cya Kanombe, ahari bamwe mubo mu bakunzi ba Rayon Sports barangajwe imbere na Gakwaya Olivier (umunyamabanga mukuru w’iyi kipe) ndetse n’abo mu muryango we, bari baje kumwakira.

Karekezi Olivier wabaye umukinnyi ukomeye w’ikipe ya APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, akaba yahise abwira itangazamakuru ko agarutse mu gihugu cy’amavuko gutoza ikipe ya Rayon Sports.

" Ndishimye cyane kugaruka mu rugo.Nje aha gutangira imirimo mishya yo gutoza ikipe ya Rayon Sports." Olivier Karekezi, aganira n’itangazamakuru.

Namaze kunvikana na Rayon Sports kuyitoza mu gihe cy’imyaka 2, ndishimye cyane. Nje gufasha iyi kipe gukomeza kwitwara neza, ariko igikuru ni ugutwara ibikombe."

Mu bake kwakira Olivier Karekezi harimo na Ndikumana Katauti bazafatanya mu gutoza Rayon Sports

Afande Siza Kayizari umwe mu bareze Karekezi nawe yari yaje kumwakira

Inkuru n’amafoto dukesha RuhagoYacu.com

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo