Kwamamaza

Imikino

Nzenze wahagaritse gusifura aravuga iki kuri ruswa ivugwa mu misifurire mu Rwanda?

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Nzenze  wahagaritse  gusifura aravuga iki kuri ruswa ivugwa mu misifurire mu Rwanda?

Munyemana Hudu bakunze kwita Nzeze yari umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwanda ariko mu cyumweru gishize nibwo yasifuye umukino we wa nyuma, avuga ko asezeye.

Nzenze wakunze guhabwa imikino ikomeye mu Rwanda avuga ko ruswa ivugwa muri ruhago ari ibintu bivugwa n’abafana gusa kuko ntawe uba ayifitiye ibimenyetso.

Hudu yasifuye umukino wa nyuma y’igikombe cyari cyateguwe na AS Kigali ari nawo mukino wa nyuma yari asifuye ndetse n’abasifuzi bagenzi be bamusezeraho bamwifuriza ikiruhuko cyiza.

Munyemana Hudu Nzenze n’ubwo yagiye ahabwa imikino ikomeye mu Rwanda ariko ari no mu basifuzi bagiye bikomwa n’abafana b’amakipe amwe n’amwe bamushinja kubogama.

Nzenze avuga ko ibi ari iby’abafana kuko nta bimenyetso biba bihari. Aganira na Makuruki yagize ati:”Nk’uko mubizi kuvuga ngo kanaka yari ruswa ndumva atari ikintu wahagarara hariya ngo uvuge gusa, ni ikintu gisaba ibimenyetso bifatika, njyewe kuvuga ngo nariye ruswa utaraje ngo umbwire ngo ninjye wayiguhaye cyangwa ngo nabonye bayiguha, ibyo ni ibintu by’abafana baravuga tukabyumva."

Nzenze yemera ko hari abasifuzi bakora amakosa ariko ko buri wese agira impamvu imutera kuyakora.

Ati "Umusifuzi nshobora kumushyira mu byiciro bitatu, umusifuzi ashobora gukora ikosa ari ukwibeshya ,ashobora gukora ikosa ari ukutabimenya cyangwa agakora ikosa ubishaka wabigambiriye. Ibyo bintu bitatu rero byose birashoboka. Ni umutima w’umuntu, iyo uzi ko hari icyo ushaka muri aka kazi wirinda gukora ibyo byose ni nayo mpamvu maze igihe kingana gutya muri aka kazi.”


Nzenze asezerwa na bagenzi be mbere yo gusifura umukino wa nyuma

Nzenze abajijwe niba abasifuzi bajya bafana, yirinze kubihakana ariko avuga ko niyo byabaho umuntu afanira hanze y’ikibuga ariko mu kibuga agakora akazi neza.

Ati "Wayikunda (ikipe) utayikunda icyangombwa ni uko hano mu kibuga ukora akazi kakuzanye. Uyikundire inyuma y’ikibuga ariko hano mu kibuga ukore akazi kakuzanye. Abantu ni abantu umuntu arakunda ushobora gukunda nanjye nkakunda ariko niba ari akazi ni akazi kandi ndibuhemberwe, iyo mbyishe ndabihanirwa, ntabwo rero nakwemera kwiyicira akazi ngo ngushimishe wowe .”

Nzenze usezeye ku murimo wo gusifura, yari amaze imyaka 16 ari umusifuzi mpuzamahanga hakiyongeraho indi ine yamaze ari umusifuzi imbere mu gihugu yose hamwe ikaba imyaka 20.

IBITEKEREZO

  • ema Yanditse:

    Icyo tumuziho nuko yahuhiragamo igikona tureba nagende twaramushimye

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza