Minnaert byavugwaga ko azaza muri APR, ashobora kujya muri Afurika y’epfo

Ivan Minnaert wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports ubu ari kwifuzwa n’ikipe ya Free States Stars yo mu gihugu cya Afurika y’epfo nyuma y’iminsi mike avuze ko agiye kugaruka mu Rwanda.

Ivan Minnaert yavuye muri Rayon Sports muri Gashyantare uyu mwaka wa 2016 asezeye yerekeza muri AS Leopards yo muri Kenya ariko nayo iza kumwirukana tariki ya 31 z’ukwezi kwa munani uyu mwaka imushinja umusaruro muke.

Nyuma yo kwirukanwa uyu mutoza yemereye itangazamakuru ko agiye kugaruka mu Rwanda agatoza imwe mu makipe akomeye kandi iri no mu zifite amafana. Ikipe ya APR FC niyo yashyirwaga mu majwi ko igiye kwegukana uyu Mubiligi wahoze atoza Rayon Sports.

Ivan Minnaert ubu aravugwaho ko agiye kwerekeza mu makipe yo muri Afurika y’Epfo. Ibinyamakuru byo muri Afurika y’Epfo byatangaje ko ikipe ya Free states Stars iherutse gutandukana na Denis Lavagne wayitoza ariyo yifuza Ivana Minnaert.

Ibinyamakuru byo muri iki gihugu ariko bivuga ko n’ubwo Minnaert ari mu bifuzwa ariko ngo bamwe mu bayobozi b’iyi kipe barifuza ko Giovanni Solinas wahoze atoza iyi kipe ariwe wagaruka.

Ivan Minnaert we avuga ko hari ibyo akiganira na AS Leopards yamwirukanye kugirango batandukane mu mahoro. Ivan Minnaert yaje muri Rayon Sport mu ukuboza mu mwaka wa 2015 ayivamo muri gashyantare 2016 yerekeza muri Kenya.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo