Nyuma yo kuva mu Rwanda, Micho ngo ibyo akorera Uganda si impanuka

1

Umutoza w’ikipe ya Uganda Milutin ’Micho’ Sredejovic yaraye anganyije na Ghana iwayo muri Ghana mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika. Ibi abikoze nyuma yo kugeza iki gihugu mu gikombe cya Afurika, avuga ko ibi byose atabikora ku mpanuka.

Micho yatangiye gutoza Uganda mu mwaka wa 2013 nyuma yo kuva mu Rwanda yirukanywe nk’umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi.

Nyuma y’imyaka itatu gusa Micho yahaye Uganda itike yo kujya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Gabon umwaka utaha wa 2017.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Micho na Uganda batangiye inzira yo gushaka tike y’igikombe cy’Isi, umukino wa mbere Uganda yakuyemo inota rimwe muri Ghana.

Aganira na Makuruki.rw, Micho yavuze ko uko amaze iminsi yitwara atari impanuka.

Ati:”Imikino 3 dukina na Ghana tukanganya ibiri I Kumasi ndetse I Tamale muri Ghana ndetse tunatsinda umwe i Kampala, si impanuka. Mu mikino itatu dukina na Ghana twayikuyeho amanota 5 mu manota 9. Imikino 5 iheruka twakiniye hanze ya Uganda twatsinze Comores igitego kimwe, dutsinda Togo 1-0, dutsindwa na Burkina Faso 1-0 kuri penalite dutsinda Botswana 2-1 none tunganyije ubusa ku busa ntabwo byabaye ku mpanuka, ibi byerekana ko dukora cyane.”

Uganda iri mu itsinda rimwe na Ghana, Congo na Misiri muri iyi mikino yo gushaka tike yo kujya mu gikombe cya Afurika.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo