Kiyovu Sports ihanze amaso AZAM na FERWAFA ngo igume mu cyiciro cya mbere

Nyuma y’uko ikipe ya Kiyovu Sports imanutse mu cyiciro cya kabiri, ubu amaso iyahanze umuterankunga wa shampiyona ariwe Azam TV na FERWAFA ko bavuze ko bashobora kongera amakipe batabikora bagahebera urwaje bakajya gukina mu cyiciro cya kabiri.

Kuri uyu wa Kane nibwo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yasozwaga, nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports ibitego 2-1 byahise byemeza bidasubirwaho ko ikipe ya Kiyovu Sports igomba kumanukana na Pepiniere mu cyiciro cya kabiri.

Nyuma y’uyu mukino umutoza wa Kiyovu, Mutarambirwa Djabil yatangaje ko bababaye cyane kuba ikipe ya Kiyovu imanutse mu cyiciro cya kabiri kandi ko byagakwiye no kubabaza buri mukunzi wa ruhago.

Icyakora Mutarambirwa yavuze ko bahanze amaso Azam TV nk’umutera nkunga wa shampiyona niba ishobora kongera amakipe nk’uko byagiye bivugwa.

Yagize ati"Uko tumeze turababaye birumvikana kuba ikipe nka Kiyovu imanutse mu cyiciro cya kabiri, kuba byagira icyo bihungabanya kuri shampiyona, ku ruhande rwanjye byampungabanya kandi nawe niba uyikunda byakubabaza, kimwe n’uko byambabaza Rayon Sports imanutse nk’umukunzi wa ruhago."

"Twumva bavuga ko Azam izongera amakipe umwaka utaha w’imikino niyo mahirwe asigaye ubwo nibyanga tuzemera tumanuke tujye gukina icyiciro cya kabiri ntakundi."

Ikipe ya Kiyovu Sports ikaba yaratangiye gukina shampiyona mu mwaka w’1964 ikaba yari imaze imya igera igera kuri 53 ikina icyiciro cya mbere itazi uko icyiciro cya kabiri kimera. Imanuwe na mukeba wayo w’ibihe byose Rayon Sports. Mu 1985 iyi kipe ya Kiyovu yari yamanuye Rayon Sports ndetse ihita inayibika ko yapfuye, none Rayon Sports nayo yayishyuye ndetse yo yahise inayishyingura dore ko abafana bayo baje bahetse isanduku.

Canisius KAGABO / MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo