Micho ujyanye Uganda muri CAN, yavuze ko Kagame, Kayizari na Kabarebe batazamuva ku mutima

4

Umutoza w’ikipe ya Uganda Milutin Sredojevic Micho avuga ko mu Rwanda yubaha abagabo babatu barimo Perezida Kagame, General James Kabarebe Minisitiri w’ingabo ndetse na General Ceasar Kayizari wigeze kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ku Cyumweru tariki ya 4/9/2016 nibwo Micho yakoze amateka ajyana ikipe ya Uganda mu gikombe cya Afurika(AFCON) nyuma y’imyaka isaga 35 itajya muri iyi mikino. Ibi Micho yabikoze nyuma yo gutsinda ibirwa bya Comores igitego kimwe ku busa.

Micho yakoze aya mateka nyuma y’imyaka ine yirukanwe mu Rwanda nyuma yo gutoza Amavubi , akibona iyi tike Micho yahise avuga ko ashimira General Ceazar Kayizari wahoze ayobora FERWAFA kandi ko amubona nk’umuyobozi wa mbere wa siporo muri Afurika nziza.

Mu kiganiro na Makuruki.rw, Micho yavuze ko impamvu Gen Kayizari atamuva mu mutima ari uko yajyanye u Rwanda mu muri CAN ya 2004.

Ati:“Ni inshuti yanjye kuva mu mwaka wa 2002, yajyanye u Rwanda muri CAN mu mwaka wa 2004 ari umuyobozi wa FERWAFA kandi no mu myaka yakurikiyeho yakoze neza bituma ari umuyobozi wa mbere wa siporo muri Afurika”

Tumubajije iby’ingenzi bimutera kuvuga ko Kayizari umuyobozi ntagereranywa muri Afurika, yavuze ko inama ze n’imiyoborere bitagereranywa.

Ati:”Inama,kunyobora uko nkora akazi kanjye, ubumenyi ku mupira w’amaguru, icyerekezo uko yahuzaga ibi byose byatumye kuri jyewe ariwe muyobozi wa mbere wa siporo muri Afurika udasanzwe wubashywe muri Afurika yose kurenza uko yubashwe mu Rwanda. "

Yakomeje agira ati "Mu mupira w’amaguru nubaha kandi nkanakunda abagabo batatu mu Rwanda bitewe n’uko bitangira bakanakunda umupira w’amaguru mu buryo budasanzwe. Perezida Paul Kagame, General James Kabarebe na Genaral Ceasar Kayizari aba bantu bose basigaye kumutima wange kuko dukunda umupira mu buryo bumwe”


Micho n’ikipe ye ya Uganda babonye tike yo kujya muri CAN.

General Ceasar Kayizari yatangiye kuyobora FERWAFA kuva mu mwaka 1995 kugeza 2005.

Muri iki gihe yajyanye u Rwanda mu mikino ya nyuma ya CAN mu mwaka w’ibihumbi 2004 ndetse anahesha u Rwanda igikombe cya CECAFA kimwe rukumbi u Rwanda rufite. Mu gihe cye kandi yibukirwa ko shampiyona y’u Rwanda yari ifite amakipe akomeye nka APR, Rayon Sports na Kiyovu Sports kandi anahangana ndetse akanitwara neza mu mikino nya Afurika .

General Kabarebe nawe ni umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC umwe mubafasha iyi kipe gutera imbere ndetse abaka azwiho kuba hafi y’ikipe y’igihugu ndetse n’abakinnyi muri rusange.

Perezida Paul Kagame azwi cyane buterankunga bw’Imikino itandukanye mu Rwanda cyane cyane ikipe z’igihugu. Azwi kandi ku nkunga atera imikino ya CECAFA y’amakipe ndetse yanamwitiriwe.

Perezida Kagame kandi azwiho kuba ari umufana ukomeye w’amakipe atandunye nka Arsenal yo mu Bwongereza ndetse na Goldon State Worriors ikina Basket muri Amerika

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 4

  1. Kayizari yatangiye kwiyamamaza muraje murebe kdi kuri yumva ntawundi Munyarwanda Uzi umupira....!!! Aribeshya kuko hari byinshi yica mu buyobozi bwe aho anyura

Tanga Igitekerezo