Nyuma yo gutsinda Wladimir, Joshua niwe uyoboye abandi mu iteramakofe ku isi

Mu mukino w’iteramakofe wo guhatanira umukandara w’isi mu bafite ibiro byinshi Anthony Joshua yatsinze Wladimir Klitschko KO (Knockout) kuri round ya 11.

Ni umukino wabereye kuri Sitade ya Wembley yo mu Bwongereza imbere y’imbaga y’abagera ku bihumbi 90 bari bitabiriye uyu mukino benshi baje gushyigikira mwene wabo Joshua wakiniraga imbere y’abafana be benshi.

Uyu mukino ukaba watangiye ku isaha ya saa tanu z’ijoro (23:00’) mu ijoro ryakeye aho watangiye ubona ko Wladimir w’imyaka 41 arusha ak’ubukuru Joshua w’imyaka 27 ariko ukabona ko uyu Joshua yahawe inama zihagije n’abatoza ku mikinire ya Wladimir.

Round 5 za mbere zarangiye uyu mugabo ukuze Wladimir ariwe uri imbere ku manota yewe bigaragara ko ashobora no kuza gutsinda uyu mukino, bigeze kuri round ya 6 yakubise ikofe iremereye Joshua agwa hasi aho benshi bari bibajije ko atsinzwe ku bizwi nka KO (Knockout) mu iteramakofe ariko siko byaje kugenda kuko uyu musore yaje guhita ahaguruka akomeza gukina.

Aba basore bombi bakomeje gukina ariko ubona ko bose bari kwigana ku mayeri ya buri umwe n’aho abatoza babo bakomezaga kubaha amabwiriza y’uburyo buri umwe yakwiba umugono undi, gusa uko round zagendaga zegera imbere ukabona ko Wladimir atangiye gusa nugaragaza kunanirwa.

Ibintu rero byaje gukomera bageze kuri round ya 11 ubwo haburaga round 1 ngo umukino urangire aho Joshua yaje kugaragaza ishyaka ridasanzwe akubita amakofe ubugira kabiri Wladimir agwa hasi. Amaze guhaguruka Joshua yamukibise irindi ikofe ihita imurangiza aba amutsinze atyo kuri KO (Knockout).

Kuri ubu Anthony Joshua w’imyaka 27 uyu ukaba wari umurwano wa 19 akinnye aho n’indi 18 yose yari yarayitsinze nta n’umwe atakajemo naho Wladimir we ukaba wari umurwano wa 69 aho mu mirwano 68 yari yarabashije gutsindamo 64 agatsindwa igera kuri 4.

Anthony Joshua akaba yahise ahabwa umukandara nka nomero ya mbere uyoboye abandi mu mukino w’iteramakofe ku Isi mu bafite ibiro byinshi.

David K. Mugaragu

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo