Kwamamaza

Imikino

Nyuma y’imvune yatumye atakaza ubwenge, Kwizera Pierrot azakina ku wa gatanu

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Nyuma y’imvune yatumye atakaza ubwenge, Kwizera Pierrot azakina ku wa gatanu

Kwizera Pierot nyuma yo guhura n’imvune yamukuye mu kibuga

Umukinnyi w’umurundi Kwizera Pierot ukina hagati mu ikipe ya Rayon Sports yaraye avunikiye mu mukino banganyijemo na AS Kigali nyuma yo kugongana n’abakinnyi ba AS Kigali Bishira Ratif na Nzabimana Eric, gusa kuri ubu aratanga ikizere cyo gukina kuri uyu wa gatanu.

Iyi mpanuka yabaye mu minota ya nyuma y’umukino bituma Kwizera Pierrot ahita asohorwa mu kibuga ajya kwitabwaho n’abaganga.

Abaganga ba Rayon Sports bagerageje gufasha uyu mukinnyi nyuma yo kugaragaza ko yababaye cyane.

Nyuma, umutoza Masudi yabajijwe uko uyu musore wari wanatsinze igitego ameza asubiza mu magambo make ko ataravugana n’abaganga, Ati: " ntabwo ndavugana n’abaganga”


Nyuma yo gusekurana na bagenzi be ba AS Kigali Pierro yahise asohorwa ku ngobyi

Ubwo yavuganaga na Makuruki.rw umuganga mukuru mu ikipe ya Rayon Sports Mugemana yatubwiye ko Pierrot bamusekuye agata ubwenge ariko ko yaje koroherwa nyuma yo kumwitaho.

Mugemana yagize ati: ” Baramusekuye ata ubwenge ho gatoya tumujyana muri ambulance tumwitaho atangira kugarura imbaraga nyuma nahise mujyana ku ivuriro ryacu inyamirambo aho dukorera ariko nimugoroba nka saa tatu yatashye ameze neza nta kibazo”


Nyuma y’umukino abaganga bakomeje kwita kuri pierrot

Muganga Mugemana ariko yavuze ko uyu musore adakora imyitozo kuri uyu wa gatatu ariko azakina umukino wo kuwa gatanu. Ati:”Ntabwo akora imyitozo uyu munsi aracyafitemo umunaniro arababara n’umutwe ariko bamuhaye imiti azakora imyitozo y’ejo…. Azakina nta kibazo”

Umukino wo kwishyura ikipe ya Rayon Sports izakina na AS Kigali mu gikombe cy’amahoro uteganyijwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 1 Nyakanga kuri sitade ya Muhanga. ikipe izakomeza ikazahura ku mukino wa nyuma n’ikipe izakomeza hagati ya APR FC na Espoir nazo zanganyije ubusa ku busa.

Alexis MUSABIREMA

MAKURUKI.RW

IBITEKEREZO

  • yego Yanditse:

    Uwiteka akorohereze kuko turagukunda muhungu wacu ujya udutabara.

  • Izabayo jacques Yanditse:

    Turamusengera maze akomeze abe muzima kuko tukimukeneye muri Ekipe yacu

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza