Nyuma yo gusinyisha Ngama na Kevin, AS Kigali yamaze gusinyishinya myugariro wa APR FC

2

Mu gihe hasigaye iminsi itarenze 11 ngo isoko ry’igura n’igurisha mu Rwanda ngo rifungure ku mugaragaro, ikipe ya AS Kigali ikomeje kwiyubaka isinyisha abakinnyi batandukanye, nyuma yo gusinyisha Ishimwe Kevin na Ngama Emmanuel ubu utahiwe ni myugariro wa APR FC, Ngandu Omar wamaze gushyira umukono ku masezerano y’iyi kipe.

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 22 Kamena 2017 ahagana mu saa 18:30’ nibwo uyu musore yasinyiye ikipe ya AS Kigali amasezerano angana n’imyaka 2 muri iyi kipe y’abanya mujyi wa Kigali.

Ngandu Omar aje yiyongera kuri Muhire Kevin bakuye muri Pepiniere ndetse na Ngama Emmanuel wari wirukanywe na Mukura VS.

Gusa bikaba byaranavugwaga ko iyi kipe yaba yaramaze gusinyisha Lodi Mavugo gusa impande zombi zikaba zarabihakanye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo