Nyuma ya Kasirye, DCMP yongeye gutwara undi mukinnyi wa Rayon Sports

3

Diarra yamaze kujya muri Daring Club Motema Pembe

Ikipe ya Daring Club Motema Pembe (DCMP) yo muri Repubulika iharanira Demukalasi ya Congo, yamaze gusinyisha rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports, Ismaila Diarra uje ukurikira Davis Kasirye uherutse gusinyishwa na bwo n’iyi kipe.

Amakuru aravuga ko Diarra yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Daring Club Motema Pembe.

Uyu mukinnyi byavugwaga ko ari mu biruhuko iwabo mu gihugu cya Mali, ngo yaba yari amaze iminsi muri Congo Kinshasa ndetse anakora imyitozo.

Diarra agiye asanga muri iyi kipe rutahizamu mugenzi we Davis Kasirye n’ubundi bari basanzwe bakinana muri Rayon Sports, we wamaze kugera muri iyi kipe.

Mu minsi ishize uyu musore yari aherutse kongera amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Rayon Sports, nyuma y’uko bivuzwe ko agiye kwerekeza mu ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya, yanatangaje ko izamurega muri FIFA bitewe n’uko ngo yayisinyiye ko azayikinira hanyuma agasinyira na Rayon Sports icya rimwe.

Umunyamabanga w’ikipe ya Rayon Sports, Gakwaya Olivier yabwiye RuhagoYacu ko uyu musore yari yemerewe kugenda kuko amasezerano y’umwaka umwe yari yasinye yari afunguye kandi ngo bakaba ntacyo bamwishyuza.

Diarra yageze muri Rayon Sports muri Gashyantare uyu mwaka, atangira kuyikinira ku munsi wa 10 wa shampiyona.

Mu mikino yose yakiniye Rayon Sports, Diarra yatsinze ibitego 13 muri shampiyona ndetse n’ibitego 8 mu gikombe cy’Amahoro.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. nyagasani azabane nawe iteka azajyire urujyendo yatwibajyije agahinda twaterwaga namucyeba imana izaduha abandi nkawe!!!!!! aZajyire ibihebyiza!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Tanga Igitekerezo