Kwamamaza

Imikino

Nyuma ya Camara, abandi bakinnyi batatu bashobora kuva muri Rayon Sports

Yanditswe

kuya

Nyuma ya Camara, abandi bakinnyi batatu bashobora kuva muri Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sport ibarizwa mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru Azam Rwanda Premier League (ARPL) muri iki cyumweru nibwo yahagaritse umutoza wayo mukuru n’umukinnyi wayo Camara aza gutoroka, kuri ubu hakaba havugwa n’abandi batatu bashobora kuyisohokamo.

Mu ikipe ya Rayon Sport nyuma y’uko isezerewe mu mikino ya Caf Confederation Cup hakaba bakomeje kuvugwamo umwuka mubi aho ku ikubitiro habanje guhagarikwa umutoza mukuru Masudi Irambona Djuma ashinjwa kutumvira abayobozi be no kudakorana neza n’abo bafatanyije gutoza.

Mbere y’ihagarikwa rya Masudi kandi hakaba hari habanje no guhagarikwa umukinnyi wo hagati Mugheni Fabrice nawe azira imyitwarire itari myiza mu ikipe no mu bakinnyi ubwabo.

Hagati muri iki cyumweru haje kumenyekana kandi indi nkuru y’uko rutahizamu w’iyi kipe Moussa Camara yatorotse akerekeza i Dubai mu igeragezwa no gushakisha indi kipe.

Iri toroka ry’abakinnyi muri Rayon Sport rikaba atari ubwa mbere ribayeho kuko n’umukinnyi wo hagati w’Umurundi Kwizera Pierrot yaje gutoroka akerekeza i Dubai ariko yaje kugaruka asaba imbabazi agarurwa mu bandi bakinnyi.

Nk’uko tubikesha imwe mu ma Radiyo yigenga ya hano mu Rwanda muri iki gitondo mu kiganiro cya Sport nibwo bamaze gutangaza ko abandi bakinnyi bagera kuri batatu ba Rayon Sports muri uku kwezi gutaha kwa Gicurasi baza kujya mu mageragezwa atandukanye i Burayi no muri Asia bashakisha amakipe kuri iyo migabane.

Abo bakinnyi brimo ari Kwizera Pierrot,Nshuti Savio na Rwigema Yves, aho uyu Yves bivugwa ko azajya kugerageza amahirwe yiwe muri Aziya naho Pierrot na Savio bakerekeza mu Bubiligi. Ngo biiteganyijwe ko bashobora kugenda bitarenze tariki ya 10 Gicurasi 2017.

Kuri ubu Rayon Sport iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 55. Ikomeje urugamba rwo guhatanira igikombe cya Shampiyona aho mu mpera z’iki cyumweru iza gusura Musanze Fc i Musanze mu mikino uzaba utayoroheye.

David K. Mugaragu

IBITEKEREZO

  • gapusi Yanditse:

    Courage sha David we ndabona hano ubirimo neza kbsa muvandimwe , naho ibya rayon byo abayobozi bayo nibagabanya inda nini bafite irajya mucyiciro cya kabiri bizanarangire igiye gukina ibikombe bya peace cup bibera mumirenge kuko iragana habi . nihitiraga tuuuuuuuuuuuuuuuuu

  • -xxxx- Yanditse:

    abayobozi bisubireho cyangwa begure

  • tuyishire viateur Yanditse:

    Abayobozi ba Rayon sport bafate umwanzuro hakiri kare

  • tuyishire viateur Yanditse:

    Abayobozi ba Rayon sport bafate umwanzuro hakiri kare

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza