[AMAFOTO] :Nyuma y’imyaka irenga 50, Kiyovu igiye mu cyiciro cya Kabiri, APR FC ikubitiwe i Muhanga

1

Nyuma y’imyaka 53 itangiye gukina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ikipe ya Kiyovu Sports bidasubirwaho imanutse mu cyiciro cya Kabiri, nyuma yo gutsindwa ku mukino wa nyuma wa shampiyona na Rayon Sports ibitego 2-1.

Amahirwe y’iyi kipe yagerwaga ku mashyi na mbere yo gukina.Icyakora abakunzi ba Kiyovu bari biteze impuhwe za Rayon Sports cyangwa ibitangaza Imana ishobora gukora bakayivanaho amanota atatu.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yari igeze ku munsi wayo wa nyuma aho hakinwaga imikino itandukanye ku bibuga bitandukanye, umukino wari witezwe na benshi ni uwagomba guhuza Rayon Sports na Kiyovu kuko ni wo wari ufite kinini uvuze kuko nibwo ikipe ya Kiyovu yagombaga kumenya niba imanuka cyangwa iguma mu cyiciro cya mbere.

Ikipe ya Kiyovu Sports yasabwaga gutsinda uyu mukino byanze bikunze kugira ngo ibe yakwiyongerera amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere ubundi igategereza ibyagombaga kuva mu mukino wa Gicumbi na Pepiniere ndetse na Mukura na Kirehe, dore ko iyo Kirehe inganya cyangwa igatsinda Mukura, ndetse na Gicumbi igatsinda Pepiniere byari bivuze ko Kiyovu Sports igomba kumunanuka mu cyiciro cya kabiri.

Ni umukino wari wavuzweho byinshi, bamwe bati Rayon Sports yagurishije umukino(match fixing) ngo iraza gutambikiza Kiyovu iyitsinde gusa siko byaje kugenda kuko iyi kipe yaje gutsindwa na Rayon Sports maze bihita binakuraho urujijo kubibaza niba Rayon Sports itagurishije umukino.

N’ubwo Pepiniere FC yari yakoze akazi kayo itsindira Gicumbi FC iwayo ibitego 3-1, byasabaga Kiyovu ko yitsindira Rayon Sports gusa ibitego bya Tediane Kone ku munota wa 34 nicya Kwizera Pierrot cyo ku munota wa 70 nibyo byahise bishimangira ko ikipe ya Kiyovu Sports igomba kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Rayon Sports n’ubwo yatsinze ntiyigeze igaragaza umukino mwiza dore ko no mu gice cya mbere ikipe ya Kiyovu yageregeje kuyisatira ariko ikananirwa kureba mu izamu, ku munota wa 34 Tediane Kone yaje kubakosora atsinda igitego cya mbere cya Rayon Sports ari nacyo cyaje gutandukanya impande zombi mu gice cya mbere.

Igice cya kabiri cyatangiye ubona abasore ba Kiyovu Sports basa nabaciwe intege n’igitego bari batsinzwe mu gice cya mbere maze Rayon Sports iboneraho irayisatira maze ku munota wa 70 Rayon Sports yabonye kufura yinjizwa neza cyane na Kwizera Pierrot.

Ikipe ya Kiyovu Soprts yakomeje gusatira ishaka ibitego ariko birabura, umukino wenda kurangira Romami Andre yaje kubona igitego cy’impozamarira cya Kiyovu Sports.

Ni umukino ikipe ya Rayon Sports yavunikishije myugariro wayo Ange Mutsinzi umukino ugitangira maze asimbuzwa Munezero Fiston, Ange yahise yiyongera ku bakinnyi nka Djabel utakinnye uyu mukino kubera amakarita 3 y’umuhundo, hakaza Savio na Shassir nabo batagaragaye kuri uyu mukino.

Umukino ukaba waje kurangira ari ibitego 2 bya Rayon Sports kuri 1 cya Kiyovu Sports. Bivuze ko nyuma y’imyaka 53 iyi kipe y’abanyamugi ya Kiyovu Sports bwa mbere mu mateka yayo igiye gukina mu cyiciro cya kabiri.

Indi mikino yabaye

Police FC 4-2 Marines

APR FC 1-2 Bugesera FC

Gicumbi 1-3 Pepiniere

Musanze 1-0 Sunrise

Mukura o-1 Kirehe

Andi mafoto

Umurongo wari muremureeeeeeeeee batagere kwinjira

Rwatubyaye Abdul ku morongo yitregura kwinjira muri Stade

11 ba Rayon Sports babanjemo

11 ba Kiyovu babanjemo

Abakapiteni n’abasifuzi mbere y’umukino

Abasimbura ba Kiyovu

Abasimbura ba Rayon Sports





Kone yishimira igitego cyeee

Ati salut nizanyu bafana

Pierrot yitegura gutera coup- franc yavuyemo igitego

Bishimira igitego cya Pierrot

Kone abwira Pierrot ati Salut afanaaaa

Lomami Andre wasezeye muri Kiyovu ari kumwe na Manzi Thierry

Muhire keven ati turiru tuuu

Chance Denis perezida wa Rayon Sports(Ibumoso) n’umunyamabanga we Gakwaya Oliviere(Iburyo) bareba uburyo abasore babo bamanura Kiyovu

Djabel wari_ufite_3_y_imihondo_nawe_yari_ahabaye_areba_uburyo_bagenzi_be_bamanuye_kiyovu

Abafana ba RAyon Bati tugiye gushyingura Kiyovuuuuuuuuuuuuuuuuu

Bageze ahoooooooooooooo....

Aha niho bayishyinguye

Photo/inkuru: Canisius KAGABO / MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo