Nyuma y’amahirwe ya Platin n’imvune ya Ronaldo Portugal yegukanye igikombe cya Euro

6

Umukino wa nyuma w’igikombe cya Euro urangiye ikipe ya Portugal yegukanye igikombe cya mbere mu mateka yayo itsinze Abafaransa bakiriye igitego kimwe cyo mu minota yinyongera

Uyu mukino watangiye Portugal idahabwa amahirwe yo gutsinda uBufaransa bwakiriye iyi mikino, byaje guhumira ku mirari ku munota wa 20 ubwo kizigenza wabo akaba na kapitene Christiano Ronaldo yavunikaga agasimburwa.

Ubufaransa bwahise bwiyizera burasatira karahava ariko igice cya mbere kirangira nta kipe ishoboye kureba mu izamu ry’iyindi. Ninako byagenze mu gice cya kabiri kuko nacyo cyarangiye amakipe akinganya ubusa ku busa n’ubwo ku mpande zombi bagerageje gusatira


Ronaldo yavunitse hakiri kare nyuma yo kugongana n’abakinnyi 2 b’uBufaransa

Umusifuzi yaje kongeraho iminota 30 yinyongera nayo agace ka mbere kayo k’iminota 15 karangira nta kipe irinjiza igitego. Ku munota wa 113 rutahizamu Eder wari wagiyemo asimbura yaje gutera ishoti rikomeye ryahise rinavamo igitego cya Portugal.


Ishoti rya Eder ryavuyemo igitego

Ubufaransa bwari bwakomeje gusatira ariko butabona igitego bwahise bucika integere ndetse n’umukino uza kurangira ku ntsinzi ya Portugal y’icyo gitego kimwe ku busa.

N’ubwo Portugal itwaye iki gikombe iyo bitaba amahirwe yatanzwe n’uwahoze ayobora UEFA, Portugal yakabaye yarasezerewe itarenze amatsinda kuko yari yabaye iya 3 ikazamurwa mu makipe yatsinzwe neza.


Portugal yegukanye igikombe cyayo cya mbere nyuma yo kuzamukira ku mahirwe

Ubwo Platin yongeraga umubare w’amakipe yitabira EURO akava kuri 16 akajya kuri 24 byatumye n’amakipe azamuka mu matsinda yiyongera hakajya hazamuka amakipe 2 ya mbere mu itsinda ariko nyuma bakanareba amakipe 4 yitwaye neza muyabaye aya 3 ari nayo Portugal yazamutsemo none ikaba itwaye igikombe.

Iki gikombe ni icya mbere cya EURO Portugal itwaye mu nshuro 7 yari yitabiriye ikaba yari umukino wabo wa nyuma(finale) wakabiri nyuma y’uwo bakinnye mu mwaka wa 2004 bagatsindwa n’Ubugereki mu rugo igitego kimwe ku busa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 6

  1. Ni christiano Rinaldo ntawundi ni uwambere kbs Portugal yabikoze imbere yabiyemezi ngo ni France baberetse ko babaruasha inararibonye nibyiza oh portigal!!!

  2. Ni christiano Rinaldo ntawundi ni uwambere kbs Portugal yabikoze imbere yabiyemezi ngo ni France baberetse ko babaruasha inararibonye nibyiza oh portigal!!!

  3. iriya yari mission yateguwe neza yo kuvuna Ronaldo hakiri kare ndetse no guha ama karta ahagije ab portugal ni nkuko bavunye Boiteng bagahita babona icyuho ariko abahungu baberetse ko nta mikino

  4. mwibeshye portugal bwa mbere 2004 yatsinzwe na ubugiriki ntago ari ubusuwisi. congz portugal

Tanga Igitekerezo