Numvise ko abanyamakuru muhemberwa kuvuga, mugende muvuge ibyo mushaka- Eric Nshimiyimana

Umutoza w’ikipe ya AS Kigali Nshimiyimana Eric yaraye yanze gutangaza uko yakiriye kuba yatsinzwe na Rayon Sports ndetse ko ntacyo yatangaza ku misifurire ahubwo atuma abanyamakuru ngo bagende bavuge ibyo babonye.

Umutoza Eric n’ikipe ye ya AS Kigali batsinzwe umukino bakinaga na Rayon Sports ibitego bibiri ku busa umukino wabaye kuri iki cyumweru kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Igitego cya mbere Rayon Sports yatsinze nticyavuzweho rumwe kuko abakinnyi n’abatoza ba AS Kigali batabyemeye ndetse banajya gusatira umusifuzi bamubwira ko abibye.

Ibi byanatumye umunyezamu Ndoli avuga ko Rayon Sports yibirwa n’abasifuzi kimwe n’ikipe ye ya APR FC yamutije muri AS Kigali.

Umutoza Eric wa AS Kigali nyuma y’umukino yavuze ko ikipe ye yabonye uburyo bwo gutsinda Rayon Sports ariko ikabura amahirwe avuga ko bagakwiye kunganya.

Ati:”Urebye ukuntu umukino wari umeze urebye n’amahirwe amakipe yombi yabonaga, wabonaga ko aritwe twabonaga amahirwe ariko nta mahirwe twabonye ariko wabonaga ko aho twaganaga twari kunganya. Amakipe yashoboraga kunganya. Ibitego 2-0 nta muntu wabibonaga namwe mwari muhari.”

Eric yavuze ko n’ubwo atsinzwe agiye gukomeza gutegura imikino iri imbere kuko ngo atatsinzwe shampiyona yose ahubwo yatsinzwe umukino umwe.

Yavuze ko kugirango ikipe itsinde cyangwa itsindwe bigirwamo uruhare n’abakinnyi, abatoza cyangwa abasifuzi kandi ko nawe cyimwe muri ibyo byiciro cyatumye atsinzdwa.


Abakinnyi barimo Ndoli bashwanye cyane batemera igitego cya mbere cya AS Kigali

Eric yirinze kuvuga niba umusifuzi yabatsindishije ahubwo abwira abanyamakuru kugenda bakavuga uko bashaka.

Ati "Nk’uko muri abanyamakuru, sinzi umunyamakuru wigeze kuvuga ngo muhemberwa kuvuga, ngaho mugende muvuge comments (amagambo)ibyo mushaka ko twatakaje ariko njyewe ndabyakiriye.”

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo