Nubwo MINISPOC ihakana ibyatangajwe kuri Min UWACU, barivuguruza bashimangira ibyo yavuze

3

Minisiteri y’Umuco na Siporo yamaze gushyira hanze itangazo rihakana ibyatangajwe kuri Minisitiri Uwacu Julienne ubwo yari imbere ya Komisiyo ishinzwe ingengo y’imari mu Nteko ishinga Amategeko ko abatoza bo mu Rwanda batari ku rwego rwo gutoza ikipe y’Igihugu Amavubi, aho MINISPOC isaba abakunzi ba siporo kudaha agaciro ibyo yise ibinyoma byatangajwe mu bitangazamakuru bitandukanye.

Muri iri tangazo ryashyizweho umukono na Lt Colonel Rugambwa Patrice Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPOC yavuze, risubiramo ibidatandukanye cyane n’ibyanditswe mu bitangazamakuru, basubiramo mu magambo bwite ya Minisitiri Uwacu Julienne .

“…..Kugeza ubu abatoza dufite bari ku rwego rwo gutoza ama clubs baranayatoza, ndetse dufite n’abo mu cyiciro cya kabiri ariko nabo hari urwego batarageraho….”.

Kuri aya magambo iri tangazo rigaragaza ko Minisitiri yashakaga kwerekana ko yashakaga kwerekana ko abatoza b’abanyarwanda nubwo bahari bakeneye kongererwa ubumenyi, bityo asaba abanyarwanda n’abakunzi ba siporo kwima amatwi ibyo bise ibinyoma byatangajwe mu itangazamakuru bitandukanye no ku mbuga nkoranyambanga.

Nyamara n’ubwo Minisiteri y’Umuco na siporo yita ibyatangajwe mu itangazamakuru, nta kinturanye n’ukuri kwibyari byanditswe kuri byinshi byavuzwe na Minisitiri Uwacu ubwo yari mu Nteko ku birebana n’ubushobozi bw’abatoza b’abanyarwanda.

Ku mpamvu z’uko ikipe y’igihugu itabarizwa mu ma club y’icyiciro cya mbere cyangwa icya cya kabiri ari rwo rwego Minisitiri Uwacu abonamo abatoza u Rwanda rufite nabo kandi bagifite byinshi batarageraho kuri we, ari nacyo gisobanuro cy’uko kugeza uyu munsi itangazamakuru nta binyoma ryatangaje ku byavuzwe kuko nta mutoza w’umunyarwanda uri ku rurenze urwa Club watoza ikipe y’igihugu.

N’ubwo MINISPOC ishimangira ko ubushobozi bw’abatoza b’Abanyarwanda butaragera ku rwego rwo gutoza Amavubi, n’abanyamahanga bagiye baza kuyatoza bisa nk’aho ntacyo bagejeje kuri iyi kipe y’igihugu uretse bake nka Ratomir Dujkovic wayijyanye muri CAN 2004.

Undi mutoza waje mu Rwanda akagerageza kugira icyo akora kigaragara ni Stephen Constantine wageze mu cyiciro cya nyuma kimujyana muri CAN ariko u Rwanda rukaza gusezererwa biciye mu nkiko kubera gukinisha Birori Daddy ufite ibyangomba 2. Joseph Cuse nawe mu mezi make yamaze mu Rwanda 2007 yatsindiwe ku mukino wa nyuma wa CECAFA na Sudan kuri penaliti amaze ukwezi kumwe gusa ageze mu Rwanda.

Aba batoza b’abanyarwanda bakemangwa ubushobozi buke harimo bamwe bagiye bahabwa amahirwe bagerageza kwerekana ko babishobora kandi badatwara iby’umurengera. Abo ni Kayiranga Baptiste uherutse gutsindira Misiri iwayo agasezererwa kuri penaliti ibintu bitigeze bikorwa n’undi muntu uwariwe wese. Undi ni Eric Nshimiyimana watoje Amavubi amaze kwirukana abanyamahanga bose ahabwa abana b’Abanyarwanda abageza ku mukino wa nyuma wa CECAFA asezereye ibihugu nka Tanzaniya na Zimbabwe ndetse anabasha kubona tike ijyana Amavubi muri CHAN yabereye muri Sudan mu mwaka wa 2012.

Nyakwigendera Ntagwabira Jean Marie nawe ni umwe mu batoza b’Abanyarwanda berekanye ko ahawe amahirwe yabishobora kuko ariwe wari wungirije Ratomir ubwo u Rwanda rwajyaga muri CAN 2014.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. Ntabushobozi badite ntibagasakuze umutoza ni rotamir undi nuriya mutoza wahesheje rayon champion

Tanga Igitekerezo