Ntacyo dupfa na APR ku buryo twakoresha ingufu zidasanzwe -Mashami Vincent

2

Umutoza w’ikipe ya Bugesera FC Mashami Vincent aravuga ko we n’abakinnyi be bashishikariye kwitegura APR FC N’ubwo ariko ngo ntacyo bapfa cyatuma bakoresha ingufu zidasanzwe.

Aya makipe yombi APR FC na Bugesera FC bafitanye umukino kuri uyu wa gatandatu uzabera i Bugesera ku kibuga cya Bugesera FC.

Bugesera FC izakira uyu mukino itozwa na Mashami Vincent wahoze atoza APR FC akanayihesha igikombe cya shampiyona. Bigesera FC kandi ifite n’abakinnyi bahoze bakinira APR FC.

Ruhinda Farouk, Mugenzi Bienven, Iradukunda Bertranda na Kwizera Olivire bose ni abakinnyi bayivuyemo umwaka ushize birukanywe. Aba bariyongera kubandi bayiciyemo mu myaka yo hambere nka Mwemere Ngirinshuti na Uwacu Jean Bosco.

Umutoza Mashami avuga ko uyu mukino bari kuwitegura bashishikaye kandi ngo abakinnyi bavuye muri APR FC bategereje uyu umukino.

Ati :” APR ni ikipe ikomeye iri mu bihe byiza ni ikipe ikomeye guhera ku mutwe kugeza hazi guhera ku bayobozi, abatoza, abakinnyi n’abafana . Birumvikana rero uyitegura ushishikaye, uyitegura ugerageza kugabanya amakosa wakoraga ku yindi mikino.

....Kuba rero twarayinyuzemo birumvikana hari icyubahiro tuyiha….. dutegereje ko umunsi ugera kugirango dukine umukino ntabwo ari intambara ni ibintu bisanzwe hanyuma ku bakinnyi bayiciyemo birumvikana ko na bo ari umukino ukomeye hari abayivuyemo vuba hari n’abayivuyemo cyera nka Mwemere na ba Uwacu.”

Uyu mutoza ariko avuga ko APR FC ari ikipe bubaha kandi ko ntacyo bapfa cyatuma bakoresha ingufu zidasanzwe. Ati:”Ni byiza gutsinda APR ariko nyine ntabwo byoroshye tugomba kuzabikorera kuko ni ikipe nabivuze ko twubaha ariko nyine ntabwo rero mu by’ukuri twebwe twavuga ko wenda hari ikibazo dufitanye na APR FC ku buryo twakoresha imbaraga zidasanzwe.”

APR FC ubu iri ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda mukeba wabo Rayon Sports igitego kimwe ku busa aribwo yahise iyikura ku mwanya wa mbere. Gusa ariko barasabwa no gutsinda Bugesera kugirango badatakaza uyu mwanya mu gihe Rayon Sports yaba yatsinze Kiyovu Sports.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo