Ntabwo byari byoroshye kubona igitego cya kabiri Rayon Sports ni ikipe nziza: Yves Rwasamanzi

3

Muhire Kevin wa Rayon Sports ahanyanye na Nsabimana Aimable wa APR FC( foto umuseke)

Umutoza wungirije w’ikipe ya APR FC Rwasamanzi Yves avuga ko kubona igitego cya kabiri byabagoye kuko Rayon Sports itari iboroheye naho Masudi we avuga ko atiyumvisha impamvu bamutega umukino wa APR FC.

Rayon Sports na APR FC baraye banganyije igitego kimwe kuri kimwe mu mukino wa shampiyona yanamaze gutwarwa na Rayon Sports.

APR FC niyo yatangiye neza muri uyu mukino irusha Rayon Sports igice cya mbere ndetse inabona igitego ku munota wa 25 cyatsinzwe na Bigirimana Isaa.

Umutoza wungirije wa APR FC Rwasamanzi Yves wavuganye n’itangazamakuru kuko umutoza wa mbere Mulisa arwaye yavuze ko igice cya mbere bakabaye babonye ibitego byinshi ariko ngo icya kabiri Rayon Sports yabagoye.

Ati :”Ndashimira abakinnyi bacu uko bitwaye muri uyu mukino w’uyu munsi twifuzaga kuba twatsinda uyu mukino ariko byanze abakinnyi bacu bitanze twatangiye igice cya mbere turi hejuru tubona igitego twagombye kuba twabonye ibitego birenze kimwe kuko twabonye amahirwe menshi. Igice cya kabiri ikipe yaje iri hejuru cyane dukora ikosa baraduhana babona igitego ntabwo byari byoroshye kubona igitego cya kabiri Rayon Sports ni ikipe nziza iri organize hagati byatugoye kuba twabona igitego cya kabiri ariko ni biriya nta kundi.”

Masudi Djuma umutoza wa Rayon Sports we avuga ko intego ze ari kugenda azigeraho kandi ngo ntiyiyumvisha impamvu bamutega umukino wa APR FC.

Ati:”Ibintu bishyizemo kudatsinda APR sinzi ibiki! ariko jyewe intego yange ni igikombe twatwaye igikombe mbereho imikino 4 iyo ni CV nshyize hariya. Ikindi cya kabiri ni uko akazi ntabwo turakarangiza twihaye intego y’uko mu mikino yo kwishyura nta mukino tuzatsindwa kandi nanubu ntawo turatsindwa. “

Kunganya uyu mukino kuri APR FC byatumye itakaza umwanya wa kabiri iwukurwaho na Police FC ibintu byayigiraho ingaruka irangije shampiyona itarawisubiza ntinatware igikombe cy’Amahoro kuko itazasohokera igihugu umwaka utaha mu irushanwa na rimwe rya Afurika.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. masudu yihere kiyovu amanota3 rayon yishakire nigikombe cyamahoro naho Apr efs yiturize porosi efus ihagararire igihugu

  2. masudi kuba twaranganyije apr fc sikibazo ahubwowowe duhe nigikombe cyamahoro abafana tukurinyuma!

Tanga Igitekerezo