Nta muntu wo muri Mukura wampamagaye nta na nimero z’umuyobozi wayo ngira - Masudi Djuma

1

Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports Irambona Masudi Djuma aratangaza ko ibivugwa ko shobora kwerekeza mu ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisir atari byo kuko nta biganiro ibyo ari byo byose yigeze agirana n’iyi kipe, gusa ngo niba banamwifuza n’uko babona ko hari ibyiza yakoze.

Mu minsi yashize cyane cyane guhera igihe uyu mutoza yahagarikwaga mu ikipe ya Rayon Sports byagiye bivugwa ko ashobora kuva muri iyi kipe burundu akaba yakwerekeza muri Mukura VS.

Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino yatsinzemo Police FC 4-1 mu gikombe cy’Amahoro, Masudi yatangaje ko usibye kuba yaravuganye n’iyi kipe nta na nimero z’umuyobozi w’iyi kipe agira.

Ati" Nta muntu wo muri Mukura wigeze umpamagara, nta na nimero y’’umuyobozi wa Mukura ngira, ariko buriya iyo umuntu akwifuza ni uko aba yemera ko hari icyiza wakoze. Ibyo ni ibihuha njye ndacyari umutoza wa Rayon Sports.."

Masudi Djuma avuga ko kuba yava mu ikipe ya Rayon Sports kuri ubu bitapfa koroha cyane cyane ko akiyifitiye amasezerano y’imyaka.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Igumire muri GIKUNDIRO rata , ibyo kugenda ubireke uko meze wubake IKIPE uwo ubona ashoboye umugumane uwo ubona ntamusaruro yatanga umwereke umuryango uwo ubo yagira umusaruro mwiza umugure.RAYON YACU,IKIPE YACU

Tanga Igitekerezo