Nta kibazo jyewe bintera kuzana Cedrid muri Rayon Sports -Masudi

1

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Masudi Djuma yemeje ko Hamis Cedrid naramuka aje muri Rayon Sports nta kibazo bizamutera kuko ngo abona ari umukinnyi mwiza kandi ngo azaba asanze abandi bakinanye.

Hamis Cedric ni umukinnyi w’umurundi wahoze akinira Rayon Sports ariko aza kuyivamo mu mwaka wa 2014 gusa agenda asize ikiniga kubakunzi b’iyi kipe batifuzaga ko agenda bitewe n’ibigwi yari amaze kugira muri iyi kipe.

Muri iyi minsi biravugwa ko Cedric ashobora kugaruka muri Rayon Sports cyane ko ari mu Rwanda muri iyi minsi kandi akaba yaranarangije amasezerano mu ikipe ye ya Chibuto yakiniraga yo muri Mosambique.

Gakwaya Olivier, umunyamabanga akaba n’umuvugizi wa Rayon Sports ubwo yabazwaga niba aya amukuru ari ukuri ko bagiye kugarura Cedrid yavuze ko iyo gahunda ntayo bafite kandi ko niba Cedric ari mu Rwanda ubwo yaba ahari kubera gahunda ze bwite n’iz’umuryango we.

Olivier ariko yongeyeho ko umutoza naramuka avuze ko amwifuza ari bwo bazamwegera bakamuganiriza bakareba ko bamugarura.

Ku ruhande rw’umutoza we yavuze ko babonye Cedric bamwakira kuko ari umukinnyi mwiza.

Ati:”Ibiganiro ntabyo nzi, na Cedric sindamubona nimba yaraje i Kigali akaza muri Rayon Sports tuzamwakira kuko ni umukinnyi mwiza, nzi uko akinakandi azaba asanze abandi benshi bakinanye. ntakibazo jyewe bintera kuzana Cedric muri Rayon Sports.”

Rayon Sports ibonye Cedric yaba yiyongereye ku mubare w’abanyamahanga bane bari muri iyi kipe bakaba batanu kandi muri shampiyona yemerewe gukinasha 3 gusa, ari na byo bituma Mugheni Fabrice adakinishwa kenshi kandi ari umwe mu bakinnyi b’abahanga Rayon Sports ifite.

Gusa ariko andi makuru akavuga ko uyu Mugheni Fabrice ari gushakirwa ibyangombwa ngo age akina nk’umunyarwanda.

Ibintu Masudi yavuze ko atazi aho bigeze ariko ngo biramutse bibaye byamushimisha kuko ngo ababazwa cyane no kudakinisha umukinnyi w’umuhanga nka Mugheni kubera kugongwa n’umubare w’abanyamahanga urenze uwemewe muri shampiyona.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo