Kwamamaza

Imikino

Gutsinda Misiri byoroshye kurusha gutsinda Jenoside- Amb. Sheikh Habimana Saleh

Yanditswe

kuya

na

Canisius Kagabo
Gutsinda Misiri byoroshye kurusha gutsinda Jenoside- Amb. Sheikh Habimana Saleh

Mu gihe u Rwanda rwitegura umukino wo kwishyura n’igihugu cya Misiri mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Zambia umwaka utaha wa 2017, Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri Sheikh Habimana Saleh yasuye aba basore b’Amavubi aho bacumbitse muri hoteli ababwira ko bagomba gutsinda uyu mukino byanze bikunze kuko gutsinda Misiri byoroshye cyane kuruta gutsinda Jenoside.

Uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Kamena 2016 mu mujyi wa Cairo mu Misiri, aho umukino ubanza wari wabereye hano mu Rwanda Misiri yatsinze u Rwanda igitego 1-0.

Amb. Sheikh Saleh Habimana aganira n’umunyamakuru wa RBA waherekeje iyi kipe, yamutangarije ko yabwiye aba basore ko impamvu ari nyinshi zigomba gutuma batsinda uyu mukino kandi ko na bo bazakora ibishoboka byose bakabashyigikira kuri uyu mukino nk’abanyarwanda bose baba mu gihugu cya Misiri.

Yagize ati”nababwiraga ko impamvu ari nyinshi zigomba gutuma batsinda uyu mukino, harimo kuba abanyarwanda tudakunda gutsindwa ikindi kandi bagiye gukina n’abantu badafite imbaraga kuko bari mu gifungo (Mwezi Ramadhan).”

Abajijwe niba ibyo avuga bizoroha kubera ko biriya bihugu by’abarabu bisa n’ibyifatiye aka karere ka Afurika y’iburasirazuba mu bijyanye n’umupira w’amaguru, Ambasaderi Sareh yagize ati “Ibyo ni byo nshaka gukuraho, nkeka gutsinda Misiri byoroshye kuruta gutsinda Jenoside kandi twarayihagaritse bityo rero ndumva nta mpamvu n’imwe yatuma dutsindwa.”

Kugeza ubu kugira ngo u Rwanda rubashe gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho, birasaba ko Amavubi atsinda Misiri byibuze ibitego 2-0, akaba ari akazi katoroshye kuri aba basore b’Amavubi.

Gusa umutoza w’iyi kipe Kayiranga Baptiste yavuze ko abakinnyi bameze neza kandi ko biteguye kuba bakitwara neza kuri uyu mukino uzabahuza n’ikipe y’igihugu cya Misiri.

U Rwanda rawageze muri iki cyiciro nyuma yo gusezerera Uganda binyuze mu kirego ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatanze muri CAF rivuga ko igihugu cya Uganda cyakinishije umukinnyi ufite ibyangombwa binyuranye, ikirego CAF yaje guha umugisha itegeka ko Uganda isezererwa kabone n’ubwo yari yatsinze u Rwanda ibitego 3-2 mu mikino yombi.

IBITEKEREZO

  • Charles Yanditse:

    Aba bayobozi barancanga nukuri. Gushinyagura.com
    Gutsinda genocide no gutsinda umupira bishatse kuvuga iki?

    None se kubura abanjye niko gutsinda genocide!!!!

    Kuba narapfushije ndumva bamwe bavuga ngo ni ugutsinda genocide!

    Bavandimwe mumfashe munsobanurire iyi mvugo :"gutsinda umupira byoroshye kurusha gutsinda genocide"!!!

    Gutsinda genocide!!!! No No no. Ambassador mucyubahiro cye ndifuza ko mutazajya mugereranya ibintu kuko byinshi mukoresha wumva mukomeretsa benshi cyane cyane abo byakozeho.

    Ni nkuwo numvise afata umuyobozi akavuga ko yakoze ibitangaza kurusha yezu!!!

    Kimwe cyo nuko Uwo muyobozi nirinze kuvuga mu izina atari yigera narimwe yishyira mumwanya wa yezu narimwe.

    But I need to understand the meaning yiriya mbwirwa ruhame.

    Mwihanganire ibibazo mbajije, kuko nibwira ko genocide itagombye kuba indirimbo kuko ifite igisobanuro cyayo kizwi ku isi yose.

  • Pacem Yanditse:

    Hari ibintu bitagereranywa nyakubahwa minister.

  • k c Yanditse:

    Genocide yabaye iturufu ya polotike.atavuzemo genocide kugirango anezeze government,bamwirukana cg bakamuhindurira akazi,birababaje.

  • cohen Yanditse:

    Mbega minister uvanga ibintu, ubwose yari yabuze ibindi agereranya!!!Minister akwiye
    ingando!!!

  • Ineza Yanditse:

    Birababaje rwose! Hari ibintu bidakwiye kugereranywa.

  • Ineza Yanditse:

    Birababaje rwose! Hari ibintu bidakwiye kugereranywa.

  • philos Yanditse:

    Ibi bintu yavuze ntaho bihuriye umupira na genocide ntaho bihuriye.

  • philos Yanditse:

    Ibi bintu yavuze ntaho bihuriye umupira na genocide ntaho bihuriye.

Tanga igitekerezo

Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza