Ngoma: Babangamiwe n’akabari kabaye indiri y’amabandi, uburaya n’umwanda

Ako kabari gaherereye mu mujyi wa Kibungo mu karere ka Ngoma

Abaturage bo mu karere ka Ngoma mu murenge wa Kibungo baravuga ko babangamiwe n’amabandi afite indiri mu kabari k’uwitwa Dieudonne (bakunze kwita Dodos) ayo mabandi ngo afata abantu akabaniga akanabambura ibyo bafite.

Aka kabari gaherereye hafi ya rompuwe (round point) yo mu murenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma.

Abaturage baturiye aka kabari bavuga ko iyo bigeze mu masaha y’ijoro kaba kuzuyemo amabandi aniga abantu akanabambura ibyo bafite birimo amatelefoni n’ibindi.

Umuturage utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye MAKURUKI ko aya mabandi aza mu masaha y’ijoro.

Yagize ati:”Iyo bigeze mu ma saha ya saa tatu z’ijoro ako kabari kaba karimo umutekano muke, hari amabandi aba afata abantu abakubita akabambura amatelefone cyangwa amafaranga, kuhaca muri ayo masaha biba biteye ubwoba.”

Yakomeje avuga ko hari n’umukozi w’aka kabari na we ugaragara muri ibi bikorwa by’urugomo, ati:”Ikindi kibabaje ni umukozi we witwa Gasongo afata abakiriya iyo amaze gusinda arabakubita cyangwa akabasohora hanze”

Undi muturage yagize ati:”Aka kabari rero ntiwamenya iby’ako, mu masaha y’ijoro haba hari za mayibobo nyinshi kugirango zifate abantu zibagirire nabi cyane.”

Aba baturage kandi bavuga ko aka kabari kaberamo ibindi bikorwa by’urugomo n’uburaya ndetse hakanagaragara umwanda ukabije.

Ikindi aba baturage bahurizaho kandi ngo ni uko iki kibazo bakigejeje kuri polisi ariko yo ikagifata nk’icyoroshye kandi amabandi akomeza guhohotera abantu baca hafi y’ako kabari.

Mapendo Gilbert umuyobozi w’umurenge wa Kibungo yabwiye MAKURUKI ko iki kibazo cyigeze kubaho ndetse aka kabari bakanagafunga ariko akavuga ko ataherukaga kumva ikirego kirebana n’urugomo kuri ako kabari.

Yagize ati: "Ntamwihariko wako nzi ariko mu minsi yashize byigeze kubaho abantu bakanywa bagasinda ndetse baza no kurwana tuza no kugahagarika ndetse n’uwakayoboraga aza gutanga ibisobanuro kuri polisi ariko hashize igihe. Nyuma y’aho rero tuza no kubandikira tubasaba ko bagomba kugira uruhare mu kwicungira umutekano, nyuma yaho rero nta kindi kirego turabona cy’umuntu wahagiriye ikibazo”

Uyu muyobozi avuga ko bagiye kubikurikirana bakareba koko niba ibi bikorwa by’ububandi no guhohotera abantu bihari bakabikemura kuko atazi niba hari imirwano yongeye kubera kuri ako kabari.

Ku bijyanye n’umwanda uvugwa muri ako kabari, uyu muyobozi avuga ko mu minsi yashize bari bakoze igenzura bakangurira abantu kugira isuku ku buryo uyu mwaka nta kabari kaba kagifite umwanda.

Twagerageje kuvugana n’uyu Dieudonne nyiri aka kabari ariko ntibyabashije kudukundira kuko twamubuze ku murongo wa telephone asanzwe akoresha.

Musabirema Alexis

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo