Nelson na Fred ntibagikiniye Rayon Sports muri GMT bazahangana nayo bari mu bakeba

Musoni Fred na Murangwa Nelson bahoze bakinira Rayon Sports ntibakiyikiniye mu marushanwa yo kwibuka abahoze ari aba sportif bazize Jenoside yakorewe abatutsi bitewe n’ubushobozi buke bakaba barahisemo gukinira amakipe y’abakeba bayo nka APR VC na INATEK VC.

Aba bakinnyi bakiniraga Rayon Sports VC umwaka ushize bakaza kuyivamo berekeza ku mugabane w’Uburayi, aho Musoni Fred wari kapitene w’iyi kipe yerekeje muri Finland na ho Murangwa Nelson yerekeza Danmark.

Ubwo bageraga mu Rwanda baje mu biruhuko bari bavuze ko bazafasha Rayon Sports mu mikino yo kwibuka nk’ikipe yabafashije kumenyekana bikagera aho bajya ku mugabane w’Uburayi, gusa ubu birangiye batayikiniye kubera ikibazo cy’ubushobozi nk’uko umutoza Nyirimana Fidele abitangaza.

Aganira na Makuruki.rw, Fidele yagize ati:” ntabwo byabashije kudukundira kubera ubushobozi kuko twatangiye imyitozo dutinze bituma bajya gukora imyitozo ahandi kandi urabizi umukinnyi ukina hanze ntiyakina adakoze imyitozo ashobora kuvunika urebye ni yo mpamvu batazadukinira.”


Murangwa Nelson na Fred Musoni ubwo batwaraga igikombe cya GMT umwaka ushize bari kumwe na Rayon Sports.

Umutoza Nyirimana yabwiye Makuruki.rw ko ikipe yabo ya Rayon Sports yiteguye bisanzwe kuko muri iyi minsi idahagaze neza gusa asaba abafana kuzaza kureba ikipe kuko ari iyabo.

Rayon Sports VC ni yo iheruka gutwara ibikombe bibiri byo kwibuka abari aba sportif bazize Jenoside birimo icy’umwaka ushize ndetse n’uwari wawubanjirije.

Nelson na Fred bari bitezweho kuyifasha kongera kwisubiza iki gikombe, byitezwe ko bazagaragara mu makipe asanzwe ahanganye na Rayon Sports VC nk’uko babitangaje. Murangwa Nelson azakinira ikipe ya APR VC yakinnye na Rayon Sports ku mukino wa nyuma wa GMT umwaka ushize, na ho Musoni Fred we akinire INATEK VC yakuweno na Rayon Sports muri kimwe cya kabiri cy’iri rushanwa umwaka ushize.

Ntawangundi Dominique umutoza wa INATEK VC watwaye igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize yabwiye Makuruki.rw ko biteguye neza iyi mikino.

Yagize ati:” turiteguye nk’ibisanzwe abakinnyi bameze neza, ubuyobozi buri tayari mbese nta kibazo twiteguye gukina irushanwa neza, ibya ngombwa dukeneye byose turabifite intego yacu ni ugukina tukagera ku gikombe .”


Ntawangundi Dominique yemeza ko ikipe ye ya INATEK VC yiteguye kandi intego ari igikombe.

Uyu mutoza ariko yirinze gutangaza niba ikipe ye izakoresha Musoni Fred kuko yavuze ko baza gukora inama iza kwemeza niba bazamwifashisha, gusa Fred kuri uyu wa kane yakoranye imyitozo na INATEK VC, bica amarenga ko yazayikinira muri iri rushanwa.

Undi mukinnyi uri mu Rwanda Makuruki itarabasha kumenya ikipe azakinira ni kapitene w’ikipe y’igihugu Mukunzi Cristophe ukina muri Turukiya.

Iri rushanwa rya GMT riratangira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Kamena 2016 nyuma y’urugendo ruza gukorwa kuri uyu wa gatanu ruva Kimihurura rwerekeza kuri sitade ntoya I Remera.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo