Ndoli yashinje Rayon Sports n’ikipe ye ya APR kwibirwa n’abasifuzi

6

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu ndetse na APR FC muri iyi minsi watijwe muri AS Kigali, Ndoli Jean Claude yavuze ko ikipe ya Rayon Sports ndetse na APR FC zibogamirwa n’abasifuzi bigatuma andi makipe aruhira ubusa.

Ibi uyu munyezamu yabivuze nyuma yo gutsindwa umukino bakinaga na Rayon Sports ibitego bibiri ku busa . Ndoli yavuze ko uyu mukino babibye kuko yatsinzwe igitego cya mbere yakorewe ikosa.

Ibi byatumye avuga ko Rayon Sports yibirwa n’abasifuzi ndetse na APR FC asanzwe akinira.


Pierrot nyuma yo gutsinda igitego.

Ndoli n’akababaro kenshi umukino urangiye yagize ati: ”Camara yaje amfata akaboko aranshikuza umupira wikubita hasi umusifuzi abireba yanga gusifura, none se tuzakore iki ? tuzakina uwuhe mupira? Niba Rayon Sports ibogamiwe n’abasifuzi, APR na yo ikaba ari uko nguko bizagenda gute? Ayandi makipe bizagenda gute se? natwe ntabwo tuzi amaherezo, amaherezo ni ayahe se natwe ntitubizi, nibyo dushaka kumenya. Mubituvugire mwebwe mubishoboye, twebwe ntitubasha kugerayo.”


Ndoli yateje amahane nyuma yo gutsindwa iki gitego

Ndoli Jean Claude ni umwe mu bazamu bakuze muri iyi shampiyona. Yakiniye ikipe ya APR FC imyaka umunani ayivamo muri Nyakanga uyu mwaka wa 2016 atijwe muri AS Kigali.

Ndoli ni we mukinnyi mu Rwanda utinyutse agashyira ku mugaragaro ko aya makipe abiri anakunze kwiharira ibikombe hano mu Rwanda yibirwa kuko ubundi byakundaga guhwihwiswa ariko ntihagire ubivuga ku mugaragaro.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 6

  1. Tuzahoratubatsinda nibatareka iyomyumviremibi. Nonese ndoliwe kowavuye muri apr burigihemwatsindaga mwaribirwag a mujyemwemera

  2. Tuzahoratubatsinda nibatareka iyomyumviremibi. Nonese ndoliwe kowavuye muri apr burigihemwatsindaga mwaribirwag a mujyemwemera

  3. Ndoli Ibyo yavuze abizi neza Muri apr kuko imyaka 8yibirwa yarabibonaga! Gusa amenyeko yahinduye ikipe! Ibya Rayon rero byo ntabyo Azi kuko atayikiniye

Tanga Igitekerezo