Navuga ko Nshuti no mu bataka dufite mu Rwanda ari we wazafasha Amavubi- Jimmy Mulisa

1

Nyuma y’uko ikipe ya APR FC itsinze Bugesera mu mukino ubanza wa 1/4 mu gikombe cy’Amahoro ibitego 2-0 byose byaturutse ku musore ukiri muto wakuriye mu irerero rya APR FC, Nshuti Innocent, umutoza Mulisa Jimmy avuga ko abona ari we ushobora kuzafasha ikipe y’igihugu mu minsi iri mbere.

Ni umukino uyu musore yitwayemo neza cyane kuko yagoye ikipe ya Bugesera kuko yatsinze igitego ndetse ikindi kikava kuri penaliti yaturutse ku ikosa yari akorewe.

Jimmy Mulisa mu kiganiro n’itangazamakuru yatangaje ko Nshuti Innocent ari umukinnyi ukiri muto wuje impano n’ubuhanga ndetse ko abona no muri ba rutahizamu u Rwanda rufite kuri ubu ngo abona ari we wazagira icyo amarira Amavubi.

Yagize ati" Ni umwaka we wa mbere ndetse navuga ko wanamugoye ariko nakomeje kumugira inama ariko urebye Nshuti ni umukinnyi ufite impano n’ubuhanga, ndetse navuga ko mu bataka u Rwanda rufite ari we uzagira icyo amarira ikipe y’igihugu Amavubi."

Nshuti yakuriye mu irerero rya APR FC, akaba yarazamutse mu ikipe ya mbere muri uyu mwaka w’imikino, gusa ntiyagiye abona umwanya uhoraho mu ikipe ariko gake yagendaga abona umwanya yageragezaga gukora itandukaniro.

Canisius KAGABO / MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo