Kwamamaza

Imikino

Nahimana Shassir umukinnyi mushya wa Rayon Sports agiye gusubira i Burundi

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Nahimana Shassir umukinnyi mushya wa Rayon Sports agiye gusubira i Burundi

Umukinnyi ukina hagati mu ikipe ya Rayon Sports iherutse kugura Nahimana Shassir yahamagawe mu ikipe y’igihugu y’Uburundi yitegura umukino bazakina na Niger, uyu musore wari umaze iminsi akora imyitozo mu ikipe ye nshya yahamagaranywe na mugenzi we Kwizera Pierrot bakaba bagomba kujya i Burundi kwitabira imyitozo.

U Burundi buritegura umukino bazakina na Niger mu majonjora y’igikombe cya Afurika cyizabera muri Gabon mu mukino usoza amatsinda . Mu bakinnyi 32 bahamagawe gutangira imyitozo harimo n’abakinnyi 2 ba Rayon Sports Nahimana Shassir baherutse kugura ndetse na Kwizera Pierrot wabaye umukinnyi w’umwaka muri shampiyona iheruka mu Rwanda.

Si aba basore abakina mu Rwanda bahamagawe gusa kuko na Shabani Hussein uherutse kugurwa n’ikipe y’Amagaju na we ari muri uru rutonde rw’abakinnyi 32.

Nahimana Shassir n’aba bagenzi be rero bakaba bagomba gusubira i Burundi kwitabira umwiherero w’ikipe y’igihugu gusa Pierrot we n’ubundi yari akiri i Burundi.

Uyu mukino usoza amatsinda, u Burundi buzasura Niger bakinire mu mujyi wa Niamey , abandi bakinnyi bazwi mu Rwanda nka Cedrick, Pappy, Seleiman, Mavugo bahamagawe ariko Makenzi na Fuadi ntibagaragara muri uru rutonde.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza