Nabil Maaloul yamaze kwemezwa nk’umutoza mushya mukuru wa Tunisia

Kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Mata 2017 nibwo ishyiramwe ry’umupira w’amaguru muri Tuniziya ryemeje Nabil Maaloul nk’umutoza w’ikipe nkuru y’igihugu y’umupira w’amaguru y’abagabo.

Uyu mugabo w’imyaka 54 yemejwe nyuma y’irukanwa rya Henryk Kasperczak umunya Poland wari usanzwe ayitoza mu minsi yashize.

Kasperczak yirukanywe nyuma y’uko yananiwe kurenza ikipe ya Tunisia muri 1/4 cy’imikino ya CAN yabereye muri Gabon muri Mutarama uyu mwaka, akaba yarasize iyi kipe iyoboye itsinda A mu guhatanira itike y’igikombe cy’isi kizabera mu Burusiya muri 2018.

Nabil Maaloul sibwo bwa mbere agiye gutoza iyi kipe kuko mu mwaka wa 2013 nabwo yigeze kuyitoza amarana nayo amezi agera kuri 7 mbere y’uko ajya gutoza ikipe y’igihugu ya Kowete. Uyu mugabo kandi yanatoje ikipe ya Esperance Sportive de Tunis yo muri iki gihugu.

Nk’uko tubikesha urubuga rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Tunisia, (Tunisian FA) uyu mutoza yiyemeje ko azageza Tunisia mu gikombe cy’isi cya 2018 kizabera mu Burusiya ndetse n’icya Afurika cyo mu w’i 2019 kizabera muri Kameruni.

Maaloul umukino we wa mbere azahura na Misiri tariki ya 6 Kamena 2017 aho Tunisia iherereye mu itsinda J ryo gushaka tike ya CAN 2019. Iri kumwe na Misiri,Niger na Swaziland.

David K. Mugaragu

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo