Myugariro w’Amavubi Salomon yabonye ikipe nshya mu Bubiligi.

1

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi Nirisarike Salmon yamaze kuva mu ikipe ya Saint Trond yakinagamo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi yerekeza mu cyiciro cya kabiri mu ikipe ya Tubize, ibi yemeza ko yabikoze kugirango abone umwanya uhoraho wo gukina abanza mu kibuga.

Amasezerano na Salmon muri Saint Trond yamaze kurangira dore ko yari yasinye umwaka umwe ubwo yayerekezagamo mu mpeshyi y’umwaka ushize wa 2015.

Mu mwaka yari amaze akina muri iyi kipe, Salmon ntiyakunze kubona umwanya uhagije wo gukina ari na byo byatumye atakaza umwanya wo kubanza mu kibuga mu ikipe y’igihugu Amavubi ibintu byamurakaje ntakine umukino Amavubi yakinnye na Mozambique.

Akimara gusinyira Tubize Salmon yabwiye ikinyamakuru Imvaho ko agiye muri iyi kipe kugirango abone umwanya uhagije wo gukina.

Yagize ati:” Uyu mwaka ntabwo muri Saint Trong nabonye umwanya wo gukina cyane, ngiye muri Tubize kugira ngo nzabashe gukina imikino myinshi”.

Salmon yagiye gukina I Burayi mu gihugu cy’Ububiligi mu mwaka wa 2012 yerekeza mu ikipe ya Antwerp FC ayikinira imyaka ibiri ayivamo yerekeza muri Saint Trond none ahavuye yerekeza muri Tubize akaba yayisinyiye imyaka 2.

Shampiyona y’umwaka ushize ikipe ya Tubize yarangije ku mwanya wa 4 n’amanota 57.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo