Mwaretse ayo magambo: Masudi avuga ibyo kujya muri Mukura

Umutoza Masudi Djuma wa Rayon Sports aravuga ko ibimuvugwaho byo kujya muri Mukura ari amagambo adafite aho ashingiye ngo kuko agifite imyaka 2 muri Rayon Sports.

Bimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda byatangiye kwandika ko umutoza Masudi Djuma utoza Rayon Sports yaba ari mu biganiro n’ikipe ya Mukura kugirango ayerekezemo.

Masudi ariko avuga ko ibi ari amagambo adafite aho ashingiye ngo kuko agifite amasezerano muri Rayon Sports.

Masudi ati:”Mwaretse ayo magambo jyewe sindarangiza imyaka ya Rayon Sports mfite imyaka ibiri “

Masudi Djuma yasinye amasezerano y’imyaka 3 yo gutoza Rayon Sports mu kwezi kwa 8 umwaka ushize wa 2016. Kuba umutoza wa Mukura Ivan Minnaert atari kwitwara neza ndetse no kuba Masudi aherutse gushwana n’ubuyobozi bwe muri Rayon Sports nibyo biherwaho havugwa aya magambo ko Masudi yajya muri Rayon Sports.

Kuva Masudi yatangira gutoza Rayon Sports mu kwezi kwa 3 umwaka ushize wa 2016 yayihesheje ibikombi 2 icya sdhampiyona ndetse n’icy’Amahoro.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo