Museveni yemereye abakinnyi ba Uganda ibihembo mbere yo gukina na Congo

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yemereye abakinnyi kubishyura uduhimbazamusyi twose bagombwa mbere y’umukino ugomba kubahuza na Congo Brazza Ville bashaka tike yo kujya mu gikombe cy’Isi.

Uyu mukino uteganyijwe kuwa Gatandatu tariki ya 12/11/2016, Museveni yasuye abakinnyi b’ikipe y’igihugu aganira nabo abemerera ko ubwe azabihera uduhimbazamusyi mu rwego rwo kubatera imbaraga zizatuma bivana imbera ya Congo Brazza Ville.

Museveni yasangiye nabo ifunguro ababwira ko ari intangiriro y’ibyiza bizabageraho ati:”Nzishyura abakinnyi bose uduhimbazamusyi mbere y’umukino uzaduhuza na Congo Brazzaville. Iri funguro ni ikimenyetso cy’uburyo Uganda ibashimira cyane, iyi ni intangiriro. Nahoze nkina umupira w’amaguru ndetse na Cricket ku bw’ibyo nkunda siporo ifasha mu kubaka umubiri, kwishimisha inateza imbere igihugu ikakimenyekanisha.”

Janet Museveni, umufasha wa Perezida Musevi akaba na Minisitiri w’uburezi na siporo nawe yabwiye abo bakinnyi ko igihugu kibashyigikiye kandi ko bakizirikana intsinzi bahaye Abagande yo kujya mu gikombe cya Afurika.

Ati:”Dushyize umutima kuri siporo igomba kubona inkunga yose ikwiye, igihugu cyose kirabakunda kandi kirabizeye . uyu ni umunsi mwiza muhagarariye Abagande bose, ku ntsinzi mwabonye tariki ya 4/9/2016 mutsinda Comores.”

Uyu mukino uzabera muri Uganda kuri sitade ya Nambole. Uganda ihereye mu itsinda rimwe na Ghana, Misiri na Congo Brazzaville muri iyi mikino yo gushaka tike ijya mu gikombe cy’Isi.

Umukino ubanza Uganda yanganyije na Ghana muri Ghana igitego kimwe kuri kimwe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo