Munyandamutsa wanditse yeguza De Gaulle ngo ntazategereza inkiko

Umunyobozi wa SEC Academy Munyandamutsa Augustin yatangaje ko kuba yasabye umuyobozi wa FERWAFA Nzamwita De Gaulle kwegura ngo si uko ari ishyari amufitiye ko yamutsinze mu matora ahubwo ko ibyo yashingiyemo amusaba kwegura ari ukuri kugaragarira buri wese.

Kuri uyu wa mbere n’ibwo ibaruwa yeguza uyu muyobozi wa FERWAFA De Gaulle yagiye hanze yanditswe n’umuyobozi wa SEC Academy Munyandamutsa Augustin.

Munyandamutsa yanditse iyi baruwa mu gihe yahanganye na De Gaulle mu matora yo kuyobora FERWAFA maze Munyandamutsa akaza gutsindwa. Nyuma yo kwandika iyi baruwa benshi bibajije niba yaba atari ishyari yamugiriye ko yamutsinze, gusa ibi byose Munyandamutsa ntabyemera kuko we avuga ko ibyo yanditse mu ibaruwa ashingiraho asaba De Gaulle kwegura bifite ishingiro .

Mbere na mbere yabanje kwemera ko iyi baruwa ari iye ati:”Eeeeee iyo baruwa ni jyewe wayanditse, nayanditse nk’umuyobozi wa SEC, nk’umunyamuryango wa FERWAFA oya byaba inzika mvuze nk’ibinyoma ngiye guhimba ibintu ariko ibyanditse ni ukuri.”

Munyandamutsa yabwiye Salus ko kwandika iyi baruwa ari uburenganzira bwabo kandi ko n’abandi nibabishaka bazaza bagafatanya.

Ati:”Twebwe ubwo ni uburenganzira bwacu mu gihe abandi na bo bazumva ari uburenganzira bwabo bazambwire dufatanye kandi nta bwo ari kampanye ndende ni inama twamugiriye ubwo wenda natabikora tuzajya mu zindi nzego.”


Ibaruwa Munyandamutsa yandikiye De Gaulle.

N’ubwo mu ibaruwa Munyandamutsa yanditse yagaragaje amakosa menshi ya De Gaulle, ariko anemeza ko hari ibyiza yakoze n’ubwo hari ibyo yatangiye ari byiza bikarangira nabi kandi ko badakwiye kurindira ko inkiko ari zo zibakemurira ikibazo.

Ati :”Icyiza tubona FERWAFA yakoze kigatungana ni CHAN iherutse kubera mu Rwanda hanyuma na hotel igitekerezo cyari cyiza n’ubwo byakozwe nabi ariko igitekerezo cyari cyiza. Ntabwo twategereza ko inkiko ari zo zizadukemurira ibibazo natwe tugomba guhaguruka tukabyikemurira, ahubwo dukwiye kwigaya kuki inkiko zabonye ibintu twe tutarabibona kandi ari twebwe ba nyirabyo.”

Munyanadmutsa yakomeje avuga ko mu gihe cyose De Gaulle azaba ateguye nkuko babimusaba ngo bazajya muri FIFA.

Munyandamutsa yabaye uwa gatatu mu matora yahaye Nzamwita Vincent De Gaulle kuyobora FERWAFA. De Galle yari yabaye uwa mbere akurikirwa na Ntagungira Celestin Abega hanyuma Munyandamutsa aba uwa gatatu,

Munyandamutsa n’ishuri rye bagize uruhare mu kuzamura abakinnyi bakomeye tubona mu ikipe y’igihugu Amavubi harimo na Nirisarike Salmon ukina mu Bubirigi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo