Kwamamaza

Imikino

Munyandamutsa nyuma yo guhanwa arashinja abayobozi ba FERWAFA igitugu, yamaze kurega De Gaulle muri FIFA

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Munyandamutsa nyuma yo guhanwa arashinja abayobozi ba FERWAFA igitugu, yamaze kurega De Gaulle muri FIFA

Munyandamutsa Augustin umuyobozi w’ikipe ya Sec Academy uherutse guhagarikwa imyaka ibiri na FERWAFA , yavuze ko abayobozi b’iri shyirahamwe ari abanyagitugu ariko kandi ngo yamaze kubarega muri FIFA ikuriye umupira w’amaguru ku Isi.

Mu nteko rusange ya FERWAFA yasojwe tariki ya 18/9/2016 hanzuwe ko Munyandamutsa Augustin ahagarikwa mu buyobozi bw’umupira w’amaguru imyaka ibiri ndetse agacibwa n’amande y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500.

FERWAFA yavuze ko ibi bihano Munyandamutsa yabihawe kubera ibikorwa by’imyitwarire mibi ndetse no kubahuka abayobozi ba FERWAFA.

Munyandamutsa avuga ko nawe ibi bihano yabibonye mu itangazamakuru ariko kandi ngo ntibyamushimishije kandi ngo aracyatekereza uko yiyambaza inzego zamurenganura.

Mu kiganiro na Mkuruki.rw yagize ati:”Twabyakiriye nabi ntabwo byadushimishije, nabibonye mu binyamakuru niho nabisomye, Tuziyambaza nyine izindi nzego zashobora kuturenganura turacyabitekerezaho”

Tumubajije impamvu atitabiriye inama yamufatiye ibihano kandi yarabyemerewe yavuze ko iriya nama itari yujuje ibyangombwa kandi ko abayobozi ba FERWAFA ari abanyagitugu.

Ati:” Oya iyi nama nta n’ubwo yagombaga guterana kubera y’uko itanujuje n’ibyangombwa. Iriya nama twe tuyitesha agaciro ntabwo yubahirije amategeko atugenga dufite sitati(status) yacu itugenga rero abayobozi baragenda bakica amategeko bakayakandagira bagakoresha, igitugu kiriya ni igitugu rero.”

Mu byo Munyandamutsa yazize harimo ibaruwa aherutse kwandikira Nzamwita Vincent De Gaulle umuyobozi wa FERWAFA amusaba kwegura kuko imiyoborereye itanyuze abanyamuryango kandi isubiza inyuma umupira w’amaguru.

Muri iyi baruwa Munyandamutsa yari yavuze ko De Gaulle nategura azamurega muri FIFA, twamubajije niba yaramureze maze asubiza ko ikirego cyagiye ategereje igisubizo.

Ati :”Byagiye muri FIFA, eee ikirego cyagiye kera muri FIFA, dutegereje ko badusubiza”

Munyandamutsa ni umwe mu bayobozi bazwiho kuzamura abakinnyi bakiri bato cyane, n’abakinnyi bakomeye kuri ubu haba mu ikipe y’igihugu ndetse no muri shampiyona muri rusange harimo abaciye muri iri shuri rye ryigisha ruhago. Hari kandi na bamwe mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda nabo baciye muri iri shuri rye nka Salomon Nirisarike na Kalisa Rashid.

Iyi nama yemeje ibihano bya Munyandamutsa yanahannye abandi bayobozi babiri barimo Gisanura Raoul Ngenzi wayoboraga Gasabo ndetse na Kakye Emmanuel wayoboraga Unity FC bo bazize ko amakipe yabo yatewe mpaga inshuro zigera kuri eshatu.

IBITEKEREZO

  • Ayurugari Jean Damour Yanditse:

    Umupira Degori Amaze Kuwagiza Ariko Namvura Idahita

  • Ahhh Yanditse:

    Ahhhhh yishe uwuhe se byibuze wubatse ntimukajye mufana ngo mukabye sha structure yumupira murwanda wowe urayizi uwugiramo uruhe ruhare mukuwubaka ngutubwire ahapfuye gwamushinja kurya we yariye bake ntago wumva abirirwa basakuza.jya witurizasha bapfa ibindi bitarumupira

  • karasira Yanditse:

    umva, munyandamutsa ararengana ntakintu avuga kitarukuri degaule umupira yarawishe agira ferwafa akarima ke

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza