Kwamamaza

Imikino

Mukura ntikitabiriye irushanwa rya AS Kigali ryamaze kwigizwa inyuma

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Mukura ntikitabiriye irushanwa rya AS Kigali ryamaze kwigizwa inyuma

Ikipe ya Mukuru yamaze kwikura mu irushanwa ryateguwe na AS Kigali (AS Kigali preseason tournament) nyuma yo kuvuga ko ubushobozi bwayibanye bukeya isimbuzwa Kiyovu Sport.

Kuri uyu wa mbere ni bwo Mukura yatangarije AS Kigali ko itakitabiriye iyi mikino kuko ntabushobozi bwo kuza kuba i Kigali bafite.

Nshimiye Joseph ushinzwe itumanaho muri komite ishinzwe gutegura iri rushanwa akaba asanzwe ari team manager wa AS Kigali yabwiye Makuruki ko Mukura yababwiye ko ntabushobozi ifite.

Ati: ” batubwiye ko ntabushobozi bwo kuza kuba i Kigali bafite, mbere twari twabemereye amafaranga azabafasha ariko nyuma umuterankunga ntitwaza kwemeranywa biba ngombwa ko amakipe yishakira ubushobozi, ubwo rero bo batubwiye ko ntabwo bafite.”

Ikipe ya Mukuru ubu yamaze gusimburwa na Kiyovu Sports nk’uko Joseph yabyemeje ikaba izahita ijya mu itsinda rya kabiri ririmo Rayon Sports, Sanga Balende na Police FC.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere kandi ni bwo abashinzwe gutegura iyi mikino batangaje ko iyi mikino itagitangiye kuri uyu wa kabiri tariki ya 6 ahubwo ko yigijwe inyuma ikazatangira kuwa kane tariki ya 8/9/2016 .

Ibi ngo byatewe n’amakipe arimo Rayon Sports na Vita Club yasabye ko ryakwigizwa inyuma.

Ati:”Rayon Sports na AS Vita Club na Dauphin Noir n ibo basabye ko twaryigiza inyuma kugirango abakinnyi babo bagiye gukinira amakipe y’ibihugu baze”

Rayon Sports bivugwa ko yasabye ko ryigizwa inyuma ngo abakinnyi bayo bakinira ikipe y’igihugu y’Uburundi Kwizera Pierrot na Nahimana Shassir baze na ho Vita Club na Dauphin Noir bo bategereje abakinnyi babo bari kumwe n’ikipe ya DR Congo.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza