Mukura na Rayon Sports amakipe yasigiye Emery Bayisenge urwibutso mu mwaka ushize

Myugariro w’ikipe ya APR FC Bayisenge Emery avuga ko muri iyi shampiyona iri kurangira yashimishijwe cyane no gutsinda ikipe ya Mukura VS ariko nanone akababazwa n’ikipe yatumye babura igikombe cy’Amahoro ariyo Rayon Sports.

Bayisenge ni myugariro wo hagati w’ikipe ya APR FC akaba ayikiniye imyaka 4, APR FC uyu mwaka ni yo yatwaye igikombe cya shampiyona n’ubwo itararangira.

Mu kiganiro yagiranye na Flash FM, uyu musore yabajijwe ikintu cyamushimishije n’icyamubabaje muri uyu mwaka w’imikino maze mu magambo ye avuga ko gutsinda Mukura no gutsindwa na Rayon Sports ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro bitazamuva mu mutwe.

Ati:”Mu mwaka habamo ibintu byinshi bibi n’ibyiza, hari imikino usiba washakaga kuyikina ariko ngarutse ku mikino, umukino wanshimishije ni uwo twatsinze Mukura kuko hari hashize imyaka yikurikiranya tutababasha, umukino wa mbabajeeee ni umukino twabuzeho igikombe cy’Amahoro warambabaje cyane”



Bayisenge Emery ahanganye na Diarra ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro

Umukino APR FC yatsinzwe na Rayon Sports mu gikombe cy’Amahoro Emery yasimbujwe ku munota wa 19 amaze kubona ikarita y’umuhondo umutoza yikanga ko ashobora kubona ikarita y’umutuku kubera amakosa yari arimo gukora.

Umukino APR FC yatsinzemo Mukura warangiye ari ibitego 2 kuri 1, mu gihe umukino ubanza Mukura yari yatsinze APR FC ibitego 2 ku busa . Rayon Sports yo ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro yabatsinze igitego kimwe ku busa mu gihe muri shampiyona banganyije ubusa ku busa umukino ubanza naho uwo kwishyura Rayon Sports itsinda APR FC ibitego bine ku busa.



Emery ngo yashimishijwe bikomeye no gutsinda Mukura nk’uko yanabivuze umukino ukirangira

Emery ntiyatangiranye n’ikipe ye uyu mwaka w’imikino kuko watangiye yaragiye mu gihugu cya Autriche gushaka ikipe ariko ntiyaza guhirwa kubera kutabona ibyangombwa byo gukorera muri iki gihugu. Nyuma ariko yaje kuza yongera gusubira mu bihe byiza asubirana umwanya wo gukina mu ikipe ya APR FC

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo