Perezida wa Mukura VS nawe yeguye kubera inyandiko z’umutoza n’abakinnyi

Nyuma y’amasaha atarenga 15 umunyamabanga wa Mukura Habimana Hamdan yeguye, ubu na Perezida Nizeyimana Olivier nawe yeguye kubera kunanirwa kugarura Hamdan mu kazi .

Mu ibaruwa perezida Nizeyimana Olivier yandikiye Visi perezida Nayandi Abraham, yamubwiye ko yeguye ku mpamvu ze bwite ariko ku nyungu z’ikipe gusa ariko yongeyeho ko impamvu nyamukuru yatumye yegura ari uko yasabwe kwanga ubwegure bw’Umunyamabanga kandi atabishoboye.

Olivier avuga ko kuba yarandikiwe n’abakinnyi ndetse n’umutoza hiyongereyeho n’abakunzi b’iyi kipe bamusaba kwanga ubwegura bw’umunyamabanga kandi atabishoye ari ntandaro yo kwegura kwe.

Perezida Nizeyimana Olivier weguye atari mu Rwanda ,muri iyi baruwa avuga ko mu minsi mike azaza gukora ihererekanya bubasha.

Nizeyimana Olivier usanzwe ufite ikigo gitwara abagenzi cya Volcano Express, yari amaze imyaka ikabakaba 5 ayoboye iyi kipe yo mu karere ka Huye.


Ibaruwa Nizeyimana Olivier yanditse y’ubwegure.

Olivier yari umwe mu baterankunga bakuru ba Mukura VS nyuma y’Akarere ka Huye kashyiraga amafaranga menshi mu ngengo y’imari y’ikipe.

Nayandi Abraham usanzwe ari visi perezida wa Mukura niwe usigaye ayoboye iyi kipe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo