Mukura: Perezida Olivier yagarutse, Hamdan asimbuzwa Niyobuhungiro

Niyobuhungiro Fidele umunyamabanga mushya wa Mukura

Nizeyimana Olivier wari weguye ku buyobozi bw’ikipe ya Mukura yaraye bagarutse kuyiyobora naho umunyamabanga wayo Habimana Hamdan we asimbuzwa Niyobuhungiro Fidele.

Ibi byabaye mu nama y’inteko rusange y’iyi kipe yabaye ejo mu Karere ka Huye aho iyi kipe ibarizwa. Nizeyimana Olivier yasabwe kugaruka kuyobora iyi kipe maze yemera kugaruka yongera kuba perezida wayo.

Habimana Hamdan yanze kugaruka kuba umunyamabanga asimbuzwa umusore w’imyaka 24 Niyobungiro Fidele watsinze Mushumba Charle uzanzwe ari umutoza w’ikipe ya Basket ya IPRC y’Amajyepfo.


Niyobungiro na Mushumba bari bahanganye

Niyobungiro Fidele avuga ko aje gufatanya n’abayobozi asanzwe guteza imbere Mukura ikarushaho kuba ikipe ikomeye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo