Muhadjiri yanyomoje ibyo gusinyira ikipe ya AS Kigali

Hakizimana Muhadjiri, umukinnyi ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Mukura Victory Sport, yahakanye amakuru avuga ko yaba yaramaze gusinyira ikipe ya AS Kigali amasezerano y’imyaka 2, avuga ko atumva uburyo ikipe ijya mu itangazamakuru ikavuga ko yasinyishije umukinnyi kandi nta masezerano baragirana.

Mu mpera z’ icyumweru dusoje ni bwo umuyobozi ushinzwe abakinnyi mu ikipe ya AS Kigali, Nshimiyimana Joseph yatangarije itangazamakuru ko umusore ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Mukura VS, Hakizimana Muhadjiri yamaze gusinyira ikipe ya AS Kigali amasezerano y’imyaka ibiri.

Mu kiganiro Makuruki.rw yagiranye na Muhadjiri, yahakanye yivuye inyuma aya makuru avuga ko nta kipe n’imwe arasinyira ko akiri umukinnyi wa Mukura VS, gusa avuga ko yaganiriye n’iyi kipe kimwe n’andi makipe yo mu Rwanda ariko akaba nta kipe n’imwe arumvikana nayo.

Yagize ati”Njyewe nta kipe ndasinyira, ibyo bintu nanjye nabyumviseho ariko njyewe abantu twavuganye nababwiye ko tuzavugana ndangije shampiyona kuko abantu benshi twaravuganye (aha yavugaga amakipe yamwegereye), nyuma ya match (umukino) yo ku cyumweru ni bwo mfite amahitamo nka menya niba nzajya muri Muhanga cyangwa Gicumbi ni urugero nanjye ntago mbizi. Ntekereza ko nyuma yo ku cyumweru ni bwo nzatekereza mu makipe twaganiriye aho nakwerekeza, oya ntago nayatangaza kuko ndacyafite amasezerano y’indi kipe.”

Abajijwe impamvu akeka ko AS Kigali yaba yatangaje ko yayisinyiye imyaka 2 kandi atari byo, Muhadjiri yagize ati“Njye ntago numva impamvu bavuga ngo narabasinyiye kandi njye ntabyo nzi, ariko urabizi ko umuntu banamusinyisha atabizi ukajya kumva ngo umuntu yasinye mu ikipe gutya na gutya utabizi.”

Uyu musore kandi byavuzwe ko ashobora kuba yakwerekeza mu ikipe ya Simba yo muri Tanzania gusa kugeza ubu avuga ko nta kintu na kimwe aravugana n’iyi kipe ahubwo akemeza ko we yiteguye kuba yazakinira ikipe iyo ari yo yose izamwegera bakaganira kandi ibiganiro bikagenda neza.

Hakizimana Muhadjiri ni we kugeza ubu ufite ibitego byinshi muri shampiyona y’u Rwanda isozwa kuri iki cyumweru aho afite ibitego 15, akaba akurikiwe na Lomami Andre wa Kiyovu Sports ndetse na Usengimana Danny wa Police FC bombi bafite ibitego 14.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo