Kwamamaza

Imikino

Muhadjiri yizeye ko ashobora gusanga mukuru we Haruna muri shampiyona ya Tanzaniya

Yanditswe

kuya

na

Canisius Kagabo
Muhadjiri yizeye ko ashobora gusanga mukuru we Haruna muri shampiyona ya  Tanzaniya

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Mukura VS no mu ikipe y’igihugu Amavubi, Hakizimana Muhadjiri avuga ko abonye amahirwe yo kwerekeza mu ikipe ya Simba atayitesha dore ko n’amasezerano ye agana ku musozo kandi ngo n’ubwo iyi kipe itaramwegera ngo baganire hari imyirondoro ye ikipe ya Simba yatwaye.

Mu minsi ishize ni bwo mu bitangazamakuru bitandukanye muri Tanzania byatangaje ko ikipe ya Simba yiteguye kuba yasinyisha uyu musore ndetse bavugaga ko n’ubwo Yanga ifite Haruna bo bagiye kuzana Haruna nyakuri utavangiye utsinda ibitego dore ko uyu mukuru we wo muri Yanga adakunze gutsinda ibitego.

Mu gushaka kumenya ukuri kuri ibi byavugwaga mu bitangazamakuru byo muri Tanzania kuri Muhadjiri, Makuruki.rw yegereye uyu musore maze imubaza kuri iki kibazo adutangariza ko ibyo bintu na we yabyumvishe ariko iyi kipe ikaba itaramwegera ngo baganire gusa yemeza ko iyi kipe yaba imukeneye kuko hari imyirondoro ye iyi kipe yatwaye .

Muhadjiri yagize ati”nibyo koko nanjye narabyumvishe ariko sindaganira na bo gusa ndabizi ko bashobora kuba bankeneye kuko hari imyirondoro yanjye batwaye birashoboka ko bazamvugisha kandi muzahita mubimenya.”

Muhadjiri yakomeje avuga ko amahirwe aza rimwe mu buzima ko aramutse abonye ayo kwerekeza mu ikipe nkuru nka Simba atayitesha.

Yagize ati”amahirwe ubundi aza rimwe, baramutse banyegereye tukaganira ntacyambuza kwerekezayo, ntabwo wabona ikipe nkuru nka Simba igushaka ngo wange kuko hari byinshi iba yaragezeho nawe ushobora kungukira mu rugendo rwawe rw’umupira w’amaguru.”

Uyu musore twamubajije niba aramutse agize amahirwe yo kwerekeza muri Simba ataba atewe ubwoba no kujya aho mukuru we yakoreye amateka na n’ubu akaba ari we mukinnyi ukunzwe n’abafana b’amakipe ahora ahanganye na Yanga maze adusubiza muri aya magambo:

Oya ntabwoba mfite, Haruna yaragiye agezeyo arakora agaragaza icyo ashoboye nanjye nzi neza ko ndamutse mbonye ayo mahirwe nakora cyane kandi kubera Imana nabishobora.

Kugeza ubu, amasezerano ya Muhadjiri ari ku musozo dore ko we avuga ko azarangirana na shampiyona, kandi iyi shampiyona izarangira tariki ya 10 Nyakanga iyi ikaba ari na yo avuga ko abonye ikipe yo hanze y’u Rwanda yahita agenda.

Hakizimana Muhadjiri n’ubwo ari umukinnyi ukina mu kibuga hagati ntibibujije ko ari we uyoboye urutonde rw’abakinnyi bafite ibitego byinshi kuko afite ibitego 15 akurikiwe na Romami Andre wa Kiyovu ufite 14.

Canisius KAGABO

MAKURUKI.RW

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza