Mugisha (Master) yasazwe n’ibyishimo ubwo yahamagarwaga mu Mavubi bwa mbere

1

Mugisha Francois bakunze kwita Master myugariro w’ikipe ya Rayon Sports wamaze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yavuze ko yarenzwe n’ibyishimo ubwo yamenyeshwaga ko yatoranyijwe muri iyi kipe

Uyu musore w’imyaka 19 yahamgawe n’umutoza Mashami Vincent mu bakinnyi 26 bagomba kwitegura kujya gukina imikino ya gishuti muri Maroc. Nibwo bwa mbere Master ahamagawe mu ikipe y’igihugu iyo ariyo yose kuva yatangira gukina umupira w’amaguru.

Mu kiganiro na Makuruki.rw, Master yavuze ko byamushimishije cyane kandi byamweretse ko nakomeza gukora n’ikipe y’igihugu nkuru azayikinira.

Ati:”Byarashimishije cyane binyereka ko mugomba gukora cyane ko byose bishoboka ko n’ikipe nkuru nzayikinira ninkomeza gukora cyane ngashyiramo imbaraga kandi ko nta gucika intege nabonye ko ibyiza biri imbere “

Mugisha Francois ngo akimenyesha ko nawe yamahagawe ngo yahise atekereza kurira indege ariko kandi ngo aniyumvamo ko agiye gufasha igihugu cyamugiriye icyizere.

Ati "Nahise ntekereza kujya mu ndege hhhhhh… kandi ko ngombwa gukinira igihugu cyanjye nkagihararira neza “


Master ku mukino Rayon Sports yatsinzemo APR FC ibitego 4 ku busa muri shampiyona ya 2015-2016

Master yabwiye Makuruki ko inshuti ze zirimo myugariro wa APR Nsabimana Aimable ndetse na Muhire Kevin bakinana muri Rayon Sports arizo zatumye agira icyizere cyo kuzakinira ikipe y’igihugu ubwo yabonaga nabo bayihamagawemo.

Ati:”Ntarabitekeraza cyane kuko iyo nabonaga bagenzi bajye kandi b’inshuti zanjye Amable( Nsabimana) na Muhire Kevin bayikinira byanteraga ishyari ryo gukora cyane nkizera ko najye igihe cyajye kizagera.”

Mugisha Francois ubu ni myugariro wa Rayon Sports ariko unakunda gukoreshwa hagati mu kibuga ahazwi nko kuri gatandatu. Yagiye muri Rayon Sports mu mwaka wa 2015 avuye mu ikipe ya Isonga FC

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo