Kwamamaza

Imikino

Mugheni Fabrice yiyongereye ku bakinnyi batazakina na Onze Createurs

Yanditswe

kuya

na

Kayiranga Ephraim
Mugheni Fabrice yiyongereye ku bakinnyi batazakina na Onze Createurs

Umukinnyi wo hagati mu kibuga mu ikipe ya Rayon Sports FC Mugheni Fabrice yiyongereye ku rutonde rw’abakinnyi batazakina umukino Rayon Sports FC izahuramo na Onze Createurs kuwa gatandatu taliki ya 18 Werurwe 2017.

Mugheni Fabrice wakinnye umukino ubanza wabereye muri Mali ikipe ye ya Rayon Sports ikahatsindirwa igitego kimwe ku busa, yahuye n’uburwayi aho umutoza wungirije muri iyi kipe Ndayishimiye Maurice Maso avuga ko atazakina umukino wo kwishyura.
Usibye ibitangazwa n’umutoza, uyu mukinnyi na we abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook yavuze ko arwaye.

Kuva kuwa kabiri taliki ya 14 Werurwe ubwo Rayon Sports Fc yatangiraga imyitozo yo kwitegura umukino wo kwishyura, Mugheni Fabrice ntiyakoze imyitozo.

Uyu munyekongo aje yiyongera ku bandi bakinnyi batazakina uyu mukino nka Sibomana Abouba umaze igihe mu mvune, Mutsinzi Ange uri mu bihano by’ikarita yabonye ubwo Rayon Sports FC yasezereraga Wau Salama ndetse na Rwatubyaye Abdoul udafite ibyangombwa.


Uhereye iburyo Mugheni Fabrice, hagati Sibomana Abouba na Mutsinzi Ange uri ibumoso bose ntibazakina na Onze Createurs

Tidiane Kone, Munezero Fiston na Moussa Camara bari bagize utubazo tworoheje batangiye imyitozo hakiyongeraho Imanishimwe Djabel utaragaragaye mu mikino ibiri Rayon Sports FC iheruka gukina.


ikipe ya Rayon Sports Fc ikomeje imyitozo

Umukino wo kwishyura hagati ya Rayon Sports FC na Onze Createurs uzabera i Kigali kuwa gatandatu taliki ya 18 Werurwe 2017 saa cyenda n’igice, aho Rayon Sports FC isabwa gutsinda ishyizemo ikinyuranyo cy’ibitego bibiri.

IBITEKEREZO

  1. jyewe nkunda Rayon100/100(aliko ndabona ibyuliya mukino byatangiye kuncanga kbs .Imana ni Rubasha .aliko gutsinda 2:0 ahaaa.naha Nyilijuru.abo bacanshuro twilingira batera kumpande .ngo batisibira amayira.batazasangiwabo barahagizamatongo.ikizere cyange kili hasi kbs.naha Nyagasani.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza